Perezida Kagame ari mu ruzinduko muri Ngoma na Nyagatare

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ari mu rugendo rw’iminsi ibiri mu turere twa Ngoma na Nyagatare kuri uyu wa 28 Mata 2016 aho ateganya kuganira n’Abaturage bo muri utu turere ndetse akanasura ibikorwa binyuranye bigize utu turere.

RBA ivuga ko urwo rugendo ruri muri gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kwegera abaturage. Mu mpera za Werurwe umukuru w’igihugu yasuye uturere twa Gakenke na Rubavu. Abasheshe akanguhe bo mu mirenge itandukanye mu karere ka Ngomabaherutse kugaragaza ko bifuza ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagirira uruzinduko vuba, bakamushimira ibikorwa by’indashyikirwa amaze kugeza ku Rwanda. Aba bakecuru n’abasaza bahamije ko mu myaka myinshi bamaze mu Rwanda batigeze babona umuyobozi mwiza na Perezida Kagame, bityo bakifuza ko bamubona bakamushimira bakiriho, kuko babona bagenda basaza.

Ubwo yasuraga akarere ka Nyagatare mu mpera za 2014, Perezida Paul Kagame yatangaje ko yiboneye neza ko muri ako karere yacitse burundu bitandukanye na mbere yaho ubwo yanyuraga mu muhanda akayihabona.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/04/2016
  • Hashize 8 years