Perezida Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama yiga ku mahoro kw’isi

  • admin
  • 11/11/2018
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye Inama yiga ku Mahoro ku Isi aho yagezeyo kuri uyu Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018.Iyi nama iteganyijwe gutangira kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ugushyingo 2018

Ni urugendo rwa mbere ahakoreye kuva Mushikiwabo Louise atorewe kuba Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Azatangirira imirimo ye i Paris muri Mutarama 2019.

Inama yiga ku Mahoro itegerejwemo abayobozi bakomeye ku Isi barenga 600 Barimo Perezida wa Amerika, Donald Trump,wamaze kugerayo, Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau n’abandi batandukanye.

Iritabirwa n’abayobozi mu by’imiyoborere myiza mu nzego zikomeye ku Isi barimo n’abafata ibyemezo muri G7, G20, abo mu Muryango w’ibihugu byihuta mu Iterambere ry’Ubukungu uzwi nka “BRICS”, uw’Ubufatanye mu bukungu, OECD.

Abayitabira biteganyijwe ko bazasoza bamuritse imishinga 150 igaragaza ingamba zafatwa mu kunoza imiyoborere.

Iyi nama ibera kuri Grande Halle de La Villette i Paris izasozwa ku wa 13 Ugushyingo 2018. Iratangizwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron.

Irabanzirizwa n’umuhango wo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya Mbere y’Isi irangiye. Yashyizweho akadomo ku wa 11 Ugushyingo 1918, nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano yiswe “Armistice.”

Mu myaka ine yamaze yaguyemo abarenga miliyoni icyenda, barimo Abafaransa miliyoni 1,4; yasize abagera 600 000 bapfakaye mu gihe abarenga miliyoni babaye imfubyi.

Mu bikorwa byo kwibuka imyaka 100 ishize Intambara ya Mbere y’Isi irangiye, Guverinoma y’u Bufaransa iranatangiza bwa mbere Inama yiga ku Mahoro “Paris Peace Forum.”

Iyi nama izajya iba buri mwaka, izita ku bitekerezo n’ingamba ku mishinga yihariye ijyanye n’imiyoborere myiza ku Isi.

Yibanda ku ngingo eshanu zirimo amahoro n’umutekano, ibidukikije, iterambere, ikoranabuhanga rishya n’ubukungu budaheza.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/11/2018
  • Hashize 5 years