Perezida Kagame arasoza itorero ry’urubyiruko ruba muri za Kaminuza zo mahanga

  • admin
  • 13/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Perezida Kagame, kuri uyu wa Kane arasoza ku mugaragaro icyiciro kidasanzwe cy’Itorero Indangamirwa, mu Kigo cy’imyitozo ya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo, aho abaryitabiriye bamaze ukwezi bahabwa amasomo yo gukunda igihugu hakiyongeraho n’imyitozo irimo iya gisirikare.

Iri torero ryatangiye ku wa 13 Kamena, ryitabirwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bafite hagati y’imyaka 18 na 35, babaye cyangwa bakiba mu mahanga, ariko bitabiriye itorero Indangamirwa mu myaka icyenda ishize.

Kuva mu 2008 itorero Indangamirwa ryitabirwa n’urubyiruko ruba cyangwa rwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza mu mahanga n’abitegura kujya kwigayo, ndetse na bagenzi babo barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda bagize amanota menshi mu bizamini bya Leta.

Ubwo yasozaga icyiciro cya cyenda cy’itorero Indangamirwa umwaka ushize, Perezida Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo abanyuze muri iri torero bahabwe amasomo bafasha gukarishya ibyo bize mbere.

Yagize ati “Ubutaha tuzafata abamaze kunyura hano guhera ku cyiciro cya mbere kugera ku icyenda, tubashyire ku rundi rwego, tuzagabanya amasomo yandi hiyongere ibikorwa bya gisirikare. Kurasa imbunda z’ubwoko bwose, no kumenya kwirinda aho ziri wowe utazifite.”

Ni itorero ryari rifite imfashanyigisho zihariye zizafasha uru rubyiruko kumva no gusobanukirwa amateka y’u Rwanda, indangagaciro z’Abanyarwanda n’ibindi byabafasha gutegura no kubaka igihugu cyiza.

Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2017
  • Hashize 7 years