Perezida Kagame arakibaza uburyo abanyamadini muri Jenoside bahindutse abaranga b’aho abicwa bari

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akomoza by’umwihariko ku banyamadini bayigizemo uruhare.

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 mu ijambo risoza amahugurwa ku miyoborere yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera ku 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta n’izigenga ndetse n’abanyamadini, yabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni akwiye gusiga isomo rifatika ku gihugu.

Yagize ati ‘‘Amateka dufite nayo ndizera ko byavuyemo isomo. Sindasobanukirwa neza kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi bigisha, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu. Abigishaga akaba aribo batunga agatoki berekana aho abantu bahigwaga bari.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo nk’u Rwanda tugomba gukora ibidasanzwe mu guhangana n’iki kintu kidasanzwe.

Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu nyigisho zitangwa hakwiye gukurwamo amasomo y’ingenzi yo kubakiraho.

Yakomeje avuga ko ‘‘Dufite akazi kenshi ko gukora. Ntitubuze inyigisho zitwigisha ibyo dukwiye gukora. Ahari intege nke tugenda twongera imbaraga mu guhindura Isi nziza. Tugomba guhera iwacu tugakora ibintu binoze hanyuma tukajya ahandi.’’

Abanyamadini bakunze gushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zimwe mu nsengero zigishirizwagamo zahindutse ahantu ho kwicira abashakaga ubuhungiro.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/07/2019
  • Hashize 5 years