Perezida Kagame aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Tanzania

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame wa repubulika y’u Rwanda,akaba na Perezida w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) aragirira uruzinduko mu gihugu cya Tanzania ku butumire bwa mugenzi we Dr John Pombe Magufuli.

Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri ari bugirire muri iki gihugu aho abakuru b’ibibihugu bombi bari boneraho umwanya wo kuganira ku bibazo birebana n’umubano ndetse n’ubufatanye hagi y’ibihugu byombi.

Mu bindi biteganyijwe ko baganiraho ni ibibazo by’ingutu bibangamiye umuryango w’ibihugu bigize (EAC).

Perezida Kagame,biteganyijwe ko uruzinduko rwe azarusoza kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Werurwe 2019.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/03/2019
  • Hashize 5 years