Perezida Kagame aragirira uruzinduko muri Centrafrique rugamije gusinya amasezerano 3 akomeye

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years

Urugendo rwa Perezida Paul Kagame muri Centrafrique ruteganyijwe uyu munsi ku wa kabiri nk’uko biheruka kwemezwa n’itangazo rya leta y’i Bangui.

Ni uruzinduko rwa mbere Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu kuva Perezida Faustin-Archange Touadéra yatorwa mu 2016.

Itangazo rya guverinoma ya Bangui ryo ku itariki 11 rivuga ko Perezida Kagame agiyeyo “Gushimangira umubano w’ibihugu byombi”.

Rivuga ko abayobozi b’ibihugu byombi bazasinya amasezerano y’ubufatanye mu bukungu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu gihe gishize hari ingabo za Centrafrique zakoreye amahugurwa ya gisirikare mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu gifite abasirikare benshi mu ngabo za ONU zagiye kugarura amahoro muri Centrafrique zitwa MINUSCA.

Centreafrique ni igihugu cyakiriye abanyarwanda benshi b’impunzi nyuma y’intambara na jenoside mu 1994, ubu habarirwa abanyarwanda bagera mu bihumbi babayo.

Ikinyamakuru A Bangui kivuga ko “Perezida Kagame aje gukorana business na Bangui”.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari abashoramari b’Abanyarwanda bamaze gushora miliyari z’ama-CFA muri kompanyi yo kuvugurura umujyi wa Bangui, kandi biteguye kongera iyo mari.


Ibi ngo bikaba biri mu byumvikanyweho ubwo Perezida Touadéra aheruka i Kigali kuko leta ye ishaka gufatira urugero ku mujyi wa Kigali nk’uko iki kinyamakuru kibivuga.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari n’amasezerano ari buganirweho yo guha u Rwanda bimwe mu birombe n’amashyamba ya Centrafrique ngo rubibyaze umusaruro

Kivuga ko bimwe muri byo ari ibirombe bya zahabu, kandi uruganda rushongesha zahabu ruherutse gufungurwa i Kigali rukeneye iyo rukoresha, iyi ngo ni imwe mu mpamvu y’uru ruzinduko.

A Bangui ivuga ko ibi biri mu mpamvu mu baherekeje Perezida Kagame i Bangui harimo umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, petrol na gaz cyo mu Rwanda.

Centrafrique ni igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro arimo zahabu, diyama, uranium ndetse na petrol hamwe n’ibiti by’imbahu z’agaciro bita Acajou cyangwa ’bois rouge’.

Chief editor MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/10/2019
  • Hashize 5 years