Perezida Kagame ahamya ko ibyagezweho mu buringanire bitari impanuka

  • admin
  • 13/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba u Rwanda rushyirwa mu bihugu bya mbere ku Isi mu buringanire bw’abagabo n’abagore, bitagezweho ku bw’impanuka ahubwo hari ibyakozwe.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Kagame yasangije abamukurikira kuri uru rubuga icyegeranyo cyakozwe n’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum) ku bijyanye n’uburinganire. Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara tariki 18 Ugushyingo 2015 kigaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa gatandatu ku Isi. Perezida Kagame yagize ati “Ibyo tubona kuri uru rutonde ku buringanire, ntibyabaye ku bw’impanuka! Kwizera gusa ntibihagije, ahubwo bijyana n’ibikorwa.”


Urwanda ruza ku mwanya wa gatandatu nk’uko iyi Raporo ibigaragaza

Iyi raporo yavuze mu bushakashatsi bwakozwe mu 145 ku Isi ku bushobozi bwabyo mu gukuraho inzitizi z’uburinganire mu byiciro bine ari byo kugira uruhare n’amahirwe bingana mu bijyanye n’ubukungu, uburezi, ubuzima ndetse no mu bya politike. U Rwanda ni cyo gihugu rukumbi mu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kigaragara mu 10 bya mbere ku Isi. Kugera kuri uyu mwanya ngo u Rwanda rubikesha gahunda yarwo ihamye yo guha ijambo abagore mu bijyanye na politiki ndetse n’uburinganire bugaragara mu kunganya amahirwe mu bijyanye n’ubukungu.

Ibi kandi ngo bijyana no kuba nta Munyarwanda uwo ari we wese uhezwa mu bijyanye no kugira amahirwe angina mu by’ubuzima n’uburezi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2016
  • Hashize 8 years