Perezida Paul Kagame aratangira uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba aho azasura uturere dutandatu kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2019 aho agiye kuganira n’abaturage batuye muri utwo turere nk’uko akunze kubigenza .
Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azarutangirira mu Karere ka Burera na Musanze, ku munsi wa kabiri ajye i Rubavu na Rutsiro nyuma asoreze i Nyamasheke n’i Karongi.
Perezida Kagame yaherukaga kuganira n’abaturage bo hirya no hino mu gihugu ubwo yasuraga Intara y’Amajyepfo muri Gashyantare uyu mwaka.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yasabye ko haba ubufatanye mu guhashya ubukene mu Karere ka Nyamagabe, abaturage bose bakagira imibereho myiza kandi hakagira igikorwa mu kwesa imihigo ntibahore mu myanya y’inyuma.
Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba zizasurwa n’Umukuru w’Igihugu ni zimwe mu zikungahaye ku bikorwa by’ubuhinzi kuko ahanini umusaruro w’ibirayi mwinshi uboneka mu gihugu ariho uturuka.
MUHABURA.RW
Inkuru Iheruka
Gen.Kabarebe yavuze ko Kayumba waranzwe no kwiba no gusahura mu 1994 ntacyo yamarira interahamwe
Inkuru Ikurikira
Mdude Nyangali unenga Perezida Magufuli wa Tanzaniya yashimuswe
Recover your password.
A password will be e-mailed to you.