Perezida Kabila na John Pombe Magufuli, basinyanye amasezerano yo gucukura peterori[ Amafoto]

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years

Nubwo kugeza ubu batazi neza ko ubu butunzi burimo, aba bakuru b’ibihugu bya Kongo Kinshasa na Tanzaniya, bavuze ko hari amahirwe menshi ko ubu butunzi buri muri iki kiyaga.

Aya maseserano yabereye i Dar es salaam muri Tanzania, aho Perezida Kabila yatangiye urugendo rw’iminsi itatu nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga.

Perezida Kabila yagize ati “Twamaze kubona peteroli mu Burengerazuba bwa Kongo mu Kiyaga cya Albert, ubu hari amahirwe ko no mu Kiyaga cya Tanganyika ubu butunzi buhari, bityo aya masezerano nibwo buryo bwiza bwo kuzagera ku nyungu irambye.”

Naho Perezida Magufuli we yavuze ko aya masezerano basinye, ari ubufanye bwiza bugomba kuranga abatuye Afurika kugira ngo igere ku butunzi bukomeye.

Perezida Kabila ari muri Tanzaniya, mu gihe mu gihugu cye umwuka ukomeje kuba mubi aho abatavuga rumwe na we bakomeje kumusaba kuva ku butegetsi. Manda ye izarangira mu Kuboza uyu mwaka.

Kabila kandi agiye muri Tanzania nyuma yo kuza mu Rwanda akabonana na Perezida Paul Kagame mu Karere ka Rubavu, muri Uganda aho yabonanye na Perezida Museveni, no mu Butaliyani i Vatican aho yabonanye na Papa Francis, bikaza gutangazwa ko ho yakiriwe nabi n’uyu muyobozi wa kiliziya gaturika ku isi.









Aya maseserano yabereye i Dar es salaam muri Tanzania, aho Perezida Kabila yatangiye urugendo rw’iminsi itatu nk’uko ikinyamakuru The East African kibivuga.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/10/2016
  • Hashize 8 years