Perezida Edgar Lungu yasabye ambasaderi w’Amerika washyigiye abatinganyi kumuvira mu gihugu

  • admin
  • 16/12/2019
  • Hashize 4 years

Perezida wa Zambia, Edgar Lungu yasabye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gukurayo mu gihugu ambasaderi wazo nyuma yo kugaragaza ko ashyikiye abagabo babiri b’abatinganyi.

Mu kwezi gushize, Ambasaderi Daniel Foote yanenze urukiko rukuru rwafashe umwanzuro wo gukatira aba bagabo igifungo cy’imyaka 15 bazira ko ari abatinganyi. Yasabye leta ya Zambia kureba uburyo yavanaho ingingo ihana abakoze iki cyaha.

Mu ijambo yavuze ryatambutse kuri televisiyo ya Leta ,ZNBC TV,Perezida Edgar Lungu yavuze ko batifuza umuntu nk’uriya ahubwo bifuza ko abavira ku butaka.

Ati:”Twatanze ikirego kuri guverinoma y’Amerika, ubu dutegereje igisubizo kubera ko tudashaka umuntu nk’uyu muri twe. Turashaka ko agenda.”

Ibyo uyu muyobozi avuga bishaka guhwana neza n’ibyo bamwe mu baperezida bo muri Afurika bakunze kuvuga n’ubwo babivugira mu migani ariko abenshi ntibashyigikiye amabwiriza bashyirirwaho n’ibihugu byo mu burengerazuba ndetse n’iby’u Burayi kuko akenshi ibyo bategeka ibihugu byo muri Afurika usanga mu bihugu byabo batabikora.

Bimwe muri ibi bihugu cyane cyane ibyateye imbere biri mu Burengerazuba bw’isi (Amerika, Ubwongereza,..), abantu bahitamo kubana nk’abatinganyi nta ngaruka bibagiraho ku birebana n’amategeko mpanabyaha kuko aho ntabwo bifatwa nk’icyaha ndetse bemerera abahuje ibitsina kubana byemewe n’amategeko.

Gusa nano hari n’ibindi bihugu, aho rubanda rutemera nagato uyu muco ufatwa nk’uwo kwa sekibi ndetse utandukanye n’imyemerere ariko kubera ko nta mategeko abikumira ugasanga birakorwa kumugaragaro no mu bwisanzure ntawitangira.

Kuri ibyo bihugu byemera kubana hagati y’abahuje ibitsina usanga bitanga ibisobanuro ko kubuza abo bantu kwibanira,biba ari ukubabuza uburenganzira bw’amahitamo.

Naho ku bihugu bitabyemera,usanga bihana aba bakundana bahuje ibitsina ku buryo bugaragara aho babahanisha nk’igifungo ndetse n’ibindi bihano bigaragaza neza ko baba bakoze icyaha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 16/12/2019
  • Hashize 4 years