Perezida Bouteflika w’Algeria, w’imyaka 81 y’amavuko, ashaka kwiyamamariza manda ya gatanu

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years

Mu butumwa yanyujije mu bitangazamakuru bya leta, Perezida Abdelaziz Bouteflika wa Algeria, w’imyaka 81 y’amavuko, yatangaje ko aziyamamaza muri manda ya gatanu mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa kane muri uyu mwaka wa 2019.

Bwana Bouteflika amaze imyaka 20 ari ku butegetsi, ariko ni gacye cyane yagaragaye mu ruhame kuva yarwara indwara y’imitsi yo mu bwonko mu mwaka wa 2013.

Muri ubwo butumwa, yashimangiye ko “ugushaka gukomeye” kwe ko gukorera Algeria kwatumye arenga “ingorane z’ibibazo by’ubuzima”.

Abamunenga bavuga ko ibyo bibazo by’ubuzima bituma bimugora kuzuza inshingano ze.

Agendera mu kagare k’abarwayi kandi yagiye aburizamo inama z’akazi zo mu bihe bishize bya vuba.

Inama ya nyuma Bwana Bouteflika aheruka kugirana n’umutegetsi wo mu mahanga wo ku rwego rwo hejuru, yari iyo mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018 ubwo umukuru w’Ubudage Angela Merkel yasuraga iki gihugu. Inama byari biteganyijwe ko bagirana mbere yaho yari yaraburijwemo.

Ariko nkuko umunyamakuru wa BBC Ahmed Rouaba wo mu ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rw’Icyarabu abivuga, Bwana Bouteflika ahanini byitezwe ko ari we uzatsinda aya matora ateganyijwe kuba mu kwezi kwa kane.

Ni we mutegetsi w’igihugu ukuze cyane mu myaka kurusha abandi bose ku isi?

Oya, ariko haburaho gato.

Umutegetsi w’igihugu watowe wa mbere ukuze cyane kurusha abandi mu myaka ku isi, ni Mahathir Mohamad, minisitiri w’intebe wa Malaysia, ufite imyaka 93 y’amavuko.

Bwana Mahathir yigeze gutebya ku myaka ye ubwo yatorerwaga uyu mwanya wa minisitiri w’intebe mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize wa 2018.

Yavugiye mu kigairo n’abanyamakuru ati: “Yego, yego, ndacyariho ndahumeka”.



Bouteflika ashobora kureba bugufi mu baturanyi, akahabona undi perezida watowe umurusha imyaka micye y’amavuko.

Perezida Beji Caid Essebsi wa Tuniziya, igihugu gituranyi cy’Algeria, afite imyaka 92 y’amavuko.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 11/02/2019
  • Hashize 5 years