Perezida Bashir yatumiwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Leta ya Sudani yatangiye gushakira viza ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, Perezida Omar al-Bashir kugira ngo azitabire Inama Rusange ya Loni izabera i New York muri Nzeli 2016 nubwo ashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

Minisitiri Ushinzwe itangazamakuru muri Sudan, Ahmed Bilal yavuze ko Perezida Bashir yatumiwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-Moon, bityo, USA ngo itegetswe kumuha viza kuko ari yo yubatswemo Loni.

Ati” Mu by’ukuri, ubushize yasabye viza barayimwima. Ariko ubu afite ubutumire, dutekereza ko agomba guhabwa viza kuko USA ari yo icumbikiye umuryango mpuzamahnga kandi tukaba tugomba kwitabira ibikorwa by’uwo muryango.”

Yongeyeho ati” Ntibakwiye kutwima viza bitwaje impamvu zidasobanutse. Perezida wacu yamaze kuyisaba nibayimuha azajyayo.”

Mu cyumweru gushize, Bashir yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Museveni avayo ntawe umuhagaritse nubwo ahigishwa uruhindu.

Umushinjacyaha mukuru, Fatou Bensouda ku wa Kane yandikiye Leta ya Uganda ayibaza impamvu yanze guta muri yombi Bashir.

Uganda, nk’igihugu cyashyize umukono ku masezerano ya Roma ari nayo yashyizeho ICC itegetswe guta muri yombi buri wese ushakishwa n’urwo rukiko uri ku butaka bwayo.

ICC yasohoye urwandiko rwo guta muri yombi Bashir bwa mbere mu 2009 isohora urundi mu 2010. Ashinjwa ibyaha by’intambara mu gace ka Darfur ahapfuye ababarurwa mu 300 000 naho abasaga miliyoni ebyiri bagahunga.

Yanditswe na Eddie /Mwerekande/muhabura.rw

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 8 years