Perezida Barack Obama yarize imbere y’imbaga y’abantu

  • admin
  • 06/01/2016
  • Hashize 9 years

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yasobanuraga umugambi afite wo kugenzura abagura n’abacuruza intwaro muri Amerika, yatekereje ku bantu bamaze guhitanwa n’urugomo rukoreshejwe intwaro amarira aragwa.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Mutarama, ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye muri White House asobanura ibijyanye n’ingamba afite mu kugenzura itungwa n’icuruzwa ry’imbunda mu rwego rwo gukumira ibyaha, yagerageje kubumvisha ko bikenewe ko bihagurukirwa kuko urugomo n’ubwicanyi bikomeje kwiyongera, maze yibutse ko hari abicwa barashwe mu miryango itandukanye y’abaturage, amarira aragwa.

N’agahinda kenshi, ahanagura amarira ku maso yagize ati “Ntitwumva neza ukuntu buri muryango wajya ubura umuntu bakundaga azize isasu ryo mu mbunda. Buri gihe iyo ntekereje abana barashwe mu mashuri ya Newtown na Connecticut, bantera agahinda, kandi bihora bibaho ku mihanda ya Chicago buri munsi.” Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu turi aha, si ukugira ngo tugire icyo dukora ku mbaga iherutse kuraswa, ahubwo kureba uko twakumira ibyazaba mu gihe kizaza.”

Obama yakomeje avuga ko abantu bose bakwiriye guhaguruka bagasaba Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi ba Leta zinyuranye, abacuruzi, kugira uruhare mu gutuma ubuzima bwabo butekana. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Obama yanavuze ko kwinjirana imbunda ahantu hateraniye abantu benshi bishobora guteranisha inama y’Inteko Ishinga Amategeko, ariko itagomba gufata Amerika nk’agace bafashe bugwate.

Ibi byose yabivuze azengurutswe n’abarokotse ibikorwa by’urugomo kimwe na bamwe mu bafitanye isano n’abaguye mu bwicanyi bwabaye mu myaka ishize n’abandi bagenda baraswa mu bihe binyuranye mu Mijyi nka Chicago.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/01/2016
  • Hashize 9 years