Perezida Barack Obama yafatiye ibihano abayobozi b’u Burundi

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years

Perezida Barack Obama yafatiye ibihano abayobozi bane mu Burundi barimo abahoze ari abayobozi mu nzego z’umutekano ndetse n’abandi bari muri guverinoma. Perezida Obama yafashe iki cyemezo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2015 atangaza ko hari aho aba bayobozi bahuriye no kuba barashoye igihugu mu bihe by’imvururu zikigaragaramo zimaze amezi agera ku munani.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bivuga ko abo bayobozi barimo Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni, Umuyobozi wungirije wa Polisi Godefroid Bizimana, uwahoze ari umukuru w’iperereza Godefroid Niyombare ndetse n’uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano Cyrille Ndayirukiye. Itangazo ry’Ibiro bya Obama rivuga ko aba bagabo batemerewe gukandagira ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ko n’imitungo yabo iri ku butaka bwazo ifatirwa, kandi ngo hari n’abandi bashobora gufatirwa ibi bihano.

Polisi y’Igihugu ngo ibitegetswe na Bunyoni na Bizimana, yakoze ibikorwa byo gucecekesha abatavuga rumwe na guverinoma, bituma abigaragambya mu mahoro bahutazwa hifashishijwe ingufu z’ikirenga. Muri iri tangazo kandi bagaruka kuri kudeta yo muri Gicurasi yagizwemo uruhare na Niyombare na Ndayiruke, n’ubwo yabapfubanye; ariko ngo bombi batumye ibintu bisubira irudubi u Burundi bubura amahoro. Umuvugizi w’Akanama k’Umutekano muri USA, Ned Price yagize ati “Turahamagarira amashyaka yose mu Burundi kwamagana ubwicanyi, kandi tuzakomeza gukora iperereza no gushyiraho ibihano ku bayobozi baba muri guverinoma cyangwa mu batavuga rumwe na yo bashaka imvururu bakabangamira inzira y’ibiganiro mu kurangiza iki kibazo.”

Ned Price akomeza avuga ko USA ifite amakuru yizewe y’uko hari ubwicanyi bwateguwe, hari abantu batabwa muri yombi, abakorerwa iyicarubozo ndetse n’abanyapolitike bahutazwa, byose bikorwa n’inzego z’umutekano hakiyongeraho gukoresha urubyiruko ruhabwa intwaro ku bufasha bw’ishyaka riri ku butegetsi.” Imiryango y’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’Ubumwe bwa Afurika na yo yafashe icyemezo cyo gufatira ibihano Abarundi bose bagize uruhare mu mvururu zabujije amahoro igihugu cyabo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/11/2015
  • Hashize 8 years