Paul Kagame amaze gutora umukuru w’igihugu
- 04/08/2017
- Hashize 7 years
Paul Kagame, Umukandida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, mu matora y’umukuru w’igihugu ya 2017, yitabiriye amatora aherekejwe n’umufasha we Jeannette Kagame.
Paul Kagame usanzwe ayobora u Rwanda mu myaka 23 ishize, yatoreye mu Rugunga kuri site y’ishuri rya APE Rugunga.
Paul Kagame yaje aherekejwe n’umufasha we Jeannette Kagame ndetse n’abana babo bose batoreye kuri iyi site.
Akigera kuri iyi site Paul Kagame yakiriwe na Visi Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi Bazivamo Christophe na Prof Sam Rugege bamuha ikaze kuri site y’itora.
Kuri iyi site Kagame yatoreyeho hari hari abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye ariko akimara gutora nta kiganiro yagiranye na bo ahubwo yahise yongera aragenda.
Uretse Paul Kagame, Abandi bakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ari bo Dr Frank Habineza ana Philippe Mpayimana na bo bamaze gutora ndetse baganira n’abanyamakuru bababwira uko babonye aya matora kuva batangira kwiyamamaza.
Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw