Patricia Sitya Loss nan’ubu abaganga ntibari bamwerurira ibyabaye kuri mugenzi we babyinanaga

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Patricia Nabakooza umukobwa usanzwe ubyinira umuhanzi Eddy Kenzo ndetse akaba ari nawe wari kumwe na Alex Ssempija ubwo bakoraga impanuka ndetse uyu Alex akaba yarahise yitaba Imana kuri ubu uyu mukobwa arimo kugenda amererwa neza aho ari mu bitaro.

Mrs Toshobya Nsubuga, Umwe mu baganga barimo kwita kuri uyu mwana w’umukobwa yabwiye ikinyamakuru Newvision ko kuri ubu Patricia Nabakooza atangiye kugenda amera neza ndetse kuri ubu umuntu akaba ari kumubaza akaba yagusubiza ibihuye n’ibyo umubajije cyane ko kuva ku wambere uyu mukobwa yabaga atabasha kumva ndetse no kuvuga.

Gusa n’ubwo bwose uyu mwana w’umukobwa atangiye kugarura ubwenge uyu munsi nibwo yagerageje kubaza uyu muganga ati Alex arihe? Umuganga nawe abasha kumubwira ko ameze neza murwego rwo kugirango uyu mwana w’umukobwa amanze akire neza bazabone gushaka uko bamubwira ibyabaye kuri mugenzi we bari bari kumwe ubwo bakoraga impanuka.



Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/12/2015
  • Hashize 8 years