Pasiteri yiganye Yesu kugenda ku mazi ingona ziramurya

  • admin
  • 27/01/2018
  • Hashize 6 years



Umupasteri wo muri Zimbabwe ntibyamuguye amahoro ubwo yashatse kwerekana imbaraga z’imana agenda hejuru y’amazi ako kanya yahise acakirwa n’ingona ako kanya nkako guhumbya zihita ziramwica zihita zimurira muri uwo mugezi yageragezaga kugendera hejuru yigana Yesu.

Jonathan Mthethwa yafashwe n’ingona zigera kuri eshatu(3) mugihe yashakaga kwereka abakiristu ayoboye ibitangaza by’iyobokamana nkuko ikinyamakuru Africa.24 kibitangaza .Abari bari hafi yaho nyakwigendera yafatiwe n’ingona barimo kwogeza,bavuze ko yasenze icyumweru cyose mbere yuko akora uko kwiyerekana imbere yabo.

Nkuko byanditswe muri bibiriya aho yesu yagendeye hejuru y’amazi,ngo nicyo cyatumye nawe abikora kuko n’abamuzi akiri muto yashakaga kugerageza gukora ibitangaza.Abagize itorero yari abereye umuyobozi ari ryo Saint of the Last Days(umutagatifu wo muminsi yanyuma) bamaze kubona ibyari bibaye ku mushumba wabo,bavuze ko umushumba wabo akimara kugera mu ruzi yahise yibira mu mazi akokanya.

Umwe yagize ati”Yadusezeranyije ko ari butwereke mu buryo bwe uyu munsi,ariko ku bw’ibyago birangiye yibiye mu mazi kandi anariwe”.

Pasteur mbere yuko uwo munsi ugera yabanje kugenda nka metero 30 aho muri icyo gice cyaho ingona zogera.Muri akokanya nibwo yahise yemeza ko azaguruka hejuru y’amazi mbese nkuko yesu yabikoze.Noneho ubwo yahise agera mu itsinda ryaho ingona zari zihishe mumazi hasi.

Umudiyakoni Nkusi ati”Pasteur atwigisha ku cyumweru gishize,yadusezeranyije kubitwereka uyu munsi, ariko kubw’amahirwe ye macye birangiye yibiye ndeste anariwe n’ibigona bitatu binini imbere yacu.Natwe ntitwiyumvishaga uburyo bizashoboka kubera ko yiyirizaga ubusa ndetse anasenga icyumwero cyose.M.Nkusi akomeza avuga ko urupfu rwe rwihuse,ruteye ubwoba kandi rukomeye ati”zamwishe mu minota micye”.

Gusa icyasigaye kuri we nyuma yuko zimara kumurya n’inkweto ndetse n’imyenda y’imbere yarerembaga hejuru y’amazi.Amatsinda y’ubutabazi bwihuse yahise ahagera ngo barebe ko bakiza uwo muvugabutumwa ariko bahageze bacyererewe basanga byarangiye.

Muri Zimbabwe ukwicwa n’ingona bya hato na hato bikunze kuhagaragara nubwo bashyiramo imbaraga ngo barinde abakomeza kuhasiga ubuzima.Ingona zakomeje guhigwa n’umuryango w’uwo mugabo.Barazishe bahita bazikuramo umubiri wanyakwigendera.

Umuvugizi wa police ati”Uyu mwaka twagize imvura nyinshi kandi bigaragara ko ingona zihari mu migezi yacu,Bityo abaturage ntibagomba gushyira ubuzima bwabo mu byago bakora ibikorwa byo koga bagerageza kwambukiranya imigezi irimo umwuzuri”.

Jonathan Mthethwa yafashwe n’ingona zigera kuri eshatu

Pasteur zimbabwéen qui a tenté de “marcher sur l’eau comme Jésus” est mangé par les crocodiles
https://africa24.info/2018/01/27/pasteur-zimbabween-qui-tente-de-marcher-sur-leau-comme-jesus-est-mange-par-les-crocodiles/

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/01/2018
  • Hashize 6 years