Pasiteri yatawe muri yombi azira gutera inda abagore 20 bo mwitorero rye yitwaza ko yabitegetswe na mwuka wera

  • admin
  • 31/05/2019
  • Hashize 5 years

Umupasiteri witwa Timothy Ngwu wo mu gihugu cya Nigeria muri Leta ya Unugu yatawe muri yombi na polisi yo muri iki gihugu acyekwaho gutera inda abagore 20 bo mu itorero ayobora ariko we yifasha ko yabitegetswe na mwuka wera.

Ngwu usanzwe ari umuyobozi w’itorero ryitwa Holy Trinity,abakirisitu be bavuga ko umwigisha wabo ubwo yatabwaga muri yombi yasabaga imbabazi avuga ko umwuka wera ariwo wamutegetse gutera inda umubare mu nini ushoboka w’abagore n’abakobwa basengera mu itorero rye.

Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Enugu, Ebere Amaraizu,avuga ko uyu mupasiteri ashinjwa ubuhehesi n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Akomeza avuga ko nawe yivugiye ko umwuka wera wamuhaye itegeko ryo gutera inda abagore bo mu itorero rye ntacyo yitayeho abana babyaye bakagumana na banyina mu rusengero ubuzima bwose.

Ati”Paisiteri avuga ko yabikoze kubera kubahiriza amategeko ya mwuka wera agakora iby’ubushake bw’Imana ryo gutera buri wese ahisemo kandi yeretswe na mwuka wera atataye ko uwo mugore afite umugabo cyangwa ntawe afite”.

Yangeyeho ati”Noneho iyo buri mugore abyaye,umwana aba agomba kuguma mu itorero na nyina ubuzima bwabo bwose”.

Gistmania.com ducyesha iyi nkuru itangaza ko umugore we ariwe wamureze muri polisi nyuma y’uko ateye inda babyara b’umugore we bose yitwaje ko ari kubikora kubera itegeko yahawe na mwuka wera.

Magingo aya Ngwu afite abagore batanu n’abana 13 n’andi mahabara y’abagore, avuga ko nta mugore wubatse ajya asambana nawe usibye igihe umugabo we amumwemereye nyuma y’uko aba amaze kwinjirwa na mwuka wera akabimutegeka.

PNG - 534.9 kb
Pasiteri Ngwu (uriho akaziga gatukura) avuga ko ibyo akora abitegekwa na mwuka wera

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/05/2019
  • Hashize 5 years