Pasiteri yasambanyije umukobwa we birangira amuteye inda

  • admin
  • 11/01/2019
  • Hashize 5 years

Pasiteri Solomon Mwebya ukomoka muri Uganda afitanye ibibazo bikomeye n’umugore we Nalongo Harriet Mwebya bikomoka k’ukuba yaramuvumbuyeho ko yateye inda umukobwa we yibyariye.

Uyu muryango usanzwe wibera mu Bwongereza mu mujyi wa Crawley ufitanye amakimbirane ashingiye ko Pasiteri ashinjwa n’umugore we ko yaba yarinjiye mu cyumba cy’umukobwa we araramo akamufata ku ngufu kugeza ubwo amuteye inda.

Bivugwa ko uyu mugore wa pasiteri babana muri iki gihe babyaranye abana babiri b’impanga akaba atari nyina w’uwo mukobwa ahubwo ari mu kase kuko uwo mukobwa yabyawe n’umugore wa mbere pasiteri Mwebya yabanje kubana nawe.

Pasiteri yasabye umugore we ko yamufasha akazana umukobwa we mu rugo akamurera nk’umwana we bwite.

Muri icyo gihe,umugore yaje kubabazwa no kumenya ko umukobwa atwite,ubwo yahise ashyira igitutu kuri uwo mu kobwa ngo amubwire uwamuteye iyo nda, n’amarira menshi yamubwiye ko ari pasiteri.

Ubwo umugore yahise yumva ko ibyo umwana amubwiye bishobora kuba ari ukuri ariko nawe aratangira yikorera ubushakashatsi aho yagiye mu cyumba cy’umukobwa agasangamo ibini(morning after pills) ahita amusaba kumusobanurira impamvu ibyo binini biri muri icyo cyumba.

Umukobwa yahise amubwira uburyo pasiteri yazaga akamusaba ko basambana burigihe ubwo umugore(mu kase) yabaga yagiye ku kazi.Nalongo amaze kumva ibyo abwiwe n’umwana,yahise ahamagara polisi yo mu gihugu cy’Ubwongereza ihita ita muri yombi se w’umukobwa pasiteri Mwebya.

Yatawe muri yombi ariko iminsi itatu ishize yaje kubona amafaranga yo gutanga ngo afungurwe niko guhita ava muri gereza.Ako kanya yahise ahungira mu gihugu cye cya Uganda nyuma yo kumva ko abayoboke b’idini ye batakomeza kumubona imbere yabo bitewe n’icyo cyaha cy’indengakamere yakoze.


Pasiteri Mwebya yambaye umupira w’umuhondo yegeranye n’umugore we Nalongo Harriet ndetse n’umukobwa uriho akaziga gatukura


Pasiteri Mwebya(ibumoso ndetse) n’umugore we

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/01/2019
  • Hashize 5 years