Pasiteri yafatiwe mu buriri bw’umuturanyi ari kumusambanyiriza umugore
Umuvugabutumwa witwa Peter Afagara wo mu gace ka Lugari mu karere ka Kakamega,mu gihugu cya Kenya yafatiwe mu buri bw’umuturanyi we yagiye kumusambanyiriza umugore utwite Inda y’amezi arindwi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kane Tariki 18 Gashyantare 2021 mu masaha ya saa kumi za mugitondo bibera Muri Mukuyu, gace ka Mautuma mu Murenge wa Lugari.
Ikinyamakuru K24Digital cyo muri Kenya dukesha Iyi nkuru gitangaza ko umugabo yavuye ku kazi atabwiye umugore ko Ari buze ubwo ageze mu rugo asanga pasiteri Peter Afagara aryamanye n’umugore we mu buriri.
Uyu mugabo yavuze ko yari yarahawe amakuru n’abaturanyi ko iyo agiye Nakuru aho asanzwe akora,babona pasiteri aje mu rugo bakajya mu nzu.
Yagize ati”Ku wa Gatatu mu mu ijoro nagiye Lugari mvuye Nakura ntabwiye umugore wanjye. saa kumi zuzuye nagarutse mu rugo nabwo ntamubwiye ubwo nsanga pasiteri arimo kunsambanyiriza umufasha”.
Ako kanya akimara kubagwa gitumo,umugabo yahise ahamagara abantu bakuru bo muri icyo giturage iby’ayo mahano.
Umugore ageze imbere y’abo Bantu umugabo yari yahamagaye ngo barebe ishyano yagushije,umugore yatangiye gushinjanya b’umugabo we aho uwo mugore yavugaga ko umugabo we nawe amuca inyuma.
Ku rundi ruhande Pasiteri Peter Afagara, yemeye ko yakoze icyaha cyo gusambanya umugore w’umuturanyi ahita anamusaba imbabazi.
Abakuru bari bahari bahise baca amande pasiteri Afagara agomba guha umugabo yasambanyirije umugore.
Ni mu gihe umugore n’umugabo,bo uburakari hagati yabo ntibwashize kuko bakomeje gutongana ku buryo umugabo yavuga ko agomba gutanduka n’umugore we bitewe n’ingeso yo kumuca inyuma.