Pasiteri wari ukuriye Ivugabutumwa muri ADEPR yirukanwe mu itorero

  • admin
  • 23/03/2018
  • Hashize 6 years

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ryirukanye Pasiteri Zigirinshuti Michel, uzwi cyane muri ADEPR, wari ukuriye ivugabutumwa, wamamaye kubera imvugo zidasanzwe akoresha abwiriza.

Iki cyemezo ADEPR yagifashe nyuma y’uko Pasiteri Zigirinshuti amaze igihe kirenga ukwezi yarataye akazi ke, adasabye uruhushya nk’uko Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga yabitangaje

Yagize ati “Pasiteri Zigirinshuti twamwirukanye kubera ko yataye akazi. Amakuru mfite ni uko ngo yari yaragiye mu bihugu byo hanze. Ntiyigeze atumenyesha n’umuyobozi we wa hafi muri serivisi akoramo ntiyigeze amumenyesha kandi ntiyari mu kiruhuko.”

Rev. Karuranga yakomeje avuga ko kwirukana Zigirinshuti ADEPR nta tegeko yishe ngo kuko yarengeje iminsi umunani umukozi yihanangirizwa cyangwa agasabwa ibisobanuro.

Karuranga ati “Nta tegeko twishe kuko yarengeje iminsi umunani itegeko rivuga ko umukozi yihanangirizwa. We yamaze ukwezi kurenga.”

Pasiteri Zigirinshuti Michel yaherukaga mu ivugabutumwa muri Afurika y’Epfo mu giterane cyateguwe n’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry.

Iki giterane cyari gifite insangamatsiko iboneka muri Yeremiya 31:4 handitse hati “Nzongera kukubaka wa mwari wa Isiraheli we.”

Twagerageje kuvugisha Zigirinshuti ariko ntabwo twamufatishije kuri telefone ye igendanwa.

Chief editor

  • admin
  • 23/03/2018
  • Hashize 6 years