Pasiteri umaze gutera inda abayoboke 20 ndetse akanagira abana 13 ku bagore batanu

  • admin
  • 13/02/2016
  • Hashize 8 years

Uyu mu pasiteri batashatse kuvuga izina akomoka mu gihugu cya Nigeria,biravugwa ko ngo amaze kugira abana 13 ku bagore 5 ndetse n’abandi mu bayoboke be bagera kuri 20 baratwite.

Ubundi uyu mupasiteri avuga ko ibyo akora byose abikora akurikije amategeko ya Bibiliya,kandi ko ntacyo adakora atabibwiwe n’umwuka wera. Ubundi nk’uko bivugwa na polisi ya hariya mu gihugu cya Nigeria ngo uyu mupasiteri yarafite ahantu ku rusengero ashyira umugore wese bafitanye umwana,we ngo nta nubwo yarobanuraga waba warashatse ufite umugabo,cyangwa uri umukobwa yapfaga kumva umwuka umubwiye ngo tera uriya muntu inda yahitaga abikora nta kuburanya umwuka.


Pasiteri nuriya mugabo wambaye ishati y’umuhondo hamwe n’abagore babili bataye abagabo babo bakajya kubana nawe.

Pasiteri akomeza we agira ati ’’na Bibiliya iratubwira iti “ni mubyare mwororoke”agakomeza avuga ko we icyo yangaga kwari ugusuzugura umwuka,mu buhamya bwatanzwe n’abamwe mu bagore babanaga nabo babyaranye,bavuze ko bari bafite abagabo ariko bamaze kubyara umwana wa pastier bahise bamusanga bata abagabo babo.

Aba bagore bagakomeza bavuga ko Pasiteri mu byo yakomezaga kubabwira,ngo ni uko bo babyara ku bushake bw’Imana atari ku bushake bwe,kugeza ubu uyu mupasiteri ari mu maboko ya polisi ya hariya mu gihugu cyo muri Nigeria.

Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/02/2016
  • Hashize 8 years