Pasiteri Rick Warren ntiyemeranya n’abanega u Rwanda

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years

Pasiteri Rick Warren umunyamerika w’inshuti y’u Rwanda yatangaje ko abarwanya cyangwa abanenga ibyo u Rwanda rwagezeho ari babandi bafite amaraso mu biganza byabo n’abandi bafite ipfunwe ry’uko ntacyo bakoze ngo batabare ubwo Abatutsi bicwaga mu 1994

Uyu mupasiteri yabitangarije imbaga yari iteraniye i San Francisco muri Rwanda Day, yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeli 2016, yitabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari baturutse impanze zose z’isi, ibirori byitabiriwe na Perezida Kagame nk’umushyitsi mukuru.

Warren yagize ati: “Abo ni babandi bakoze jenoside n’abataragize icyo bakora ngo ihagarikwe bafite amaraso ku biganza byabo, aho rero harimo urwikekwe”.

Yakomeje agira ati: “icya kabiri, hari abantu bikomye u Rwanda kubera gufuhira ibyiza rwagezeho babona batashobora kwigezaho, hari abandi banenga u Rwanda kubera isoni baterwa no kurya ruswa, abenshi bagahitamo guhunga igihugu kubera rero ko ubuyobozi bw’u Rwanda butihanganira ruswa na buhoro bamara kuvumburwa bakagutera ishoti wabona nta kundi wabigenza ugafata iya mbere wikoma u Rwanda, aho naho rero harimo urwikekwe”.

Yakomeje avuga ko hari n’abandi bikomye u Rwanda kubera ko rutera imbere batabigizemo uruhare, ati: “ntaho byanditse ko igihugu cyanyu kitatera imbere kitabifashijwemo n’umuryango w’abibumbye cyangwa undi uwo ari we wese”.

Pasiteri Rick Warren uvuga ko yakandagije ikirenge mu bihugu 164 by’umwihariko u Rwanda ngo akaba arukunda abikuye ku mutima ko nta gihugu yabonye kimeze nkarwo.

Ati: “Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda, Ntacyo; ndabivuga ntafite ubwoba bwo kwivuguruza, nkunda u Rwanda kuko mbikora n’umutima wanjye wose”.

Imbere y’abantu bagera ku bihumbi bitatu, Warren yasabye Abanyarwanda bari aho badaheruka mu gihugu cyabo ko ibyo basoma mu binyamakuru atari byo, by’umwihariko ko ubwo nawe yarugeragamo yahavuye akunze igihugu, amadini, abaturage na Perezida Kagame n’umufasha we.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/09/2016
  • Hashize 8 years