Paris: Kamali ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yongeye gutumizwa n’umugenzacyaha

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kamali ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yongeye gutumizwa n’umugenzacyaha mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Nzeri 2021; yatangiye kumukoraho iperereze ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho gukorera mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Isaac Kamali ni mwene Ugirashebuja Denis na Nyirabahinzi Généreuse wavutse mu 1949 agakurira mu yahoze ari Komini Nyabikenke i Gitarama. Ni muramu wa Col. Théoneste Bagosora wakatiwe gufungwa imyaka 35 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’Igihugu cy’u Bufaransa bushinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba (PNAT) bwashimangiye amakuru y’uko Kamali yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kamali Isaac yatangiye gukurikiranirwa hafi guhera mu mwaka wa 2009 ubwo habonekaga ahamye agenewe ubutabera ashimangira uruhare rwe mui Jenosidide yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gitarama.

Umwunganizi we mu by’amategeko ntiyigeze ashaka kugira icyo atangaza kuri iyo ngingo ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku isubukurwa ry’iyi sodiye imaze imyaka isaga 11.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kamali yahakanye ibyaha ashinjwa ku nshuro ya mbere y’ibazwa imbere y’Umushinjacyaha.

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa guhera mu 2002, atuye hafi y’Umujyi wa Troyes mu majyaruguru y’iburasirazuba bw’u Bufaransa mu gace kitwa Aube.

Alain Gauthier, Perezida w’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa (Collectif des Parties Civiles Rwandaises-CPCR), yagaragaje ko bishimiye ayo makuru aje nyuma y’imyaka imyinshi iyo dosiye imaze iryamye cyane ko impapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe mu 2009.

Yakomeje yibaza ati: “Ese iyi gahunda yaturutse ku isezerano rya Perezida Emmanuel Macron ryo gukurikirana abajenosideri bahungiye mu Bufaransa, ko ubutabera bugiye kwihutishwa? Uko byamera kose twe twishimiye ayo makuru nubwo tukiri kure yo kuba twagera mu rukiko rw’ubujurire.”

Kubera uruhare rukomeye yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi b’i Gitarama, Kamali Isaac yabanje gukatirwa igihano cy’urupfu mu mwaka wa 2003 igihe cyari kitarakurwa mu mategeko y’u Rwanda, ariko nyuma yo kugikura mu mategeko akatirwa burundu.

Mu mwaka wa 2008, yafatiwe ku Kibuga cy’Indege cy’i Paris cyitiriwe Roissy-Charles-de-Gaulle, nyuma yo koherezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na zo zamutaye muri yombi igihe yari yitabiriye umuhango wo gushyingura umugore wa sewabo.

Kuva yafatwa icyo gihe kugeza ubu u Rwanda ntirwigeze ruhwema gusaba ko yakoherezwa akaburanishirizwa aho ibyaha ashinjwa byakorewe cyane ko ari mu bo u Rwanda rukurikirana kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubera uruhare rukomeye muri Jenoside yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/09/2021
  • Hashize 3 years