Papa Francis yasubitse uruzinduko yateganyaga kugirira muri RDC na Sudani y’epfo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

Abisabwe n’abaganga bakurikirana uburwayi bw’amavi amaranye iminsi , Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Sudani y’Epfo, guhera taliki 2 kugera ku ya 7 Nyakanga 2022.

 

Papa Francis w’imyaka 85 amaze igihe kirenga ukwezi agendera mu igare ry’abafite ubumuga kubera uburwayi amaranye iminsi mu ivi. Abaganga bamukurikirana bakaba bamusabye ko atacikiriza ubuvuzi arimo gukorerwa kuko bishobora guhungabanya intambwe bwari bugezeho.

 

Urubuga www.vaticannews.va rugaragaza ko uruzinduko rwa Papa Francis muri Afurika rwarimo ibyiciro bibiri, icya mbere ni cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kinshasa no mu mujyi wa Goma, icya kabiri, muri Sudani y’Epfo muri Djouba.apa Francis yasubitse uruzinduko yateganyaga kugirira muri RDC na Sudani y’Epfo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/06/2022
  • Hashize 2 years