Papa Francis yagize icyo avuka kuburyo yakiriwe muri Afurika

  • admin
  • 01/12/2015
  • Hashize 8 years

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yatangaje ko yatangajwe bikomeye n’uburyo abatuye umugabane wa Afurika bamwakiriye bakanamugaragariza ibyishimo kandi bugarijwe n’intambara, inzara n’ibindi biza.

Ubwo yari mu ndege asubira i Roma, nyuma y’urugendo muri Kenya, Uganda na Centrafrique, papa Francis ntiyahishe ubwuzu yavanye muri Afurika. Ati” Afurika yarantangaje, bafite umuco wo kwakira abantu, baba bishimiye ko umuntu abasura. Icyantangaje kurushaho ni uburyo baba bangana babukereye, ibyishimo byabo, n’uburyo bashobora gukora umunsi mukuru kandi mu gifu harimo ubusa.”

Uyu mushumba w’Umunyargentine, ni bwo bwa mbere yari ageze ku mugabane wa Afurika. Yongeye ati “uyu mugabane wabaye nk’akarima ka bamwe, yanagarutse ku ngaruka za zimwe muri gahunda z’iterambere zirimo n’izirwanya ubucucike bw’abaturage zikabuza abantu kubyara.

Bergoglio w’imyaka 78, yagaragaje akababaro yatewe n’ubukene bukabije yabonye ku Banyafurika. Ati” Ejo hashize nagiye ku bitaro by’abana bya Bangui. Nabonye abana bari mu byumba by’indembe, ntibafite ibyuma bibaha umwuka wa Oxygene. Muganga yambwiye ko abo bana bari barwaye malariya kandi bagaburirwa nabi ku buryo benshi muri bo bashobora gupfa.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, bivuga ko Papa Francis yanatunguwe n’uburyo abaturage ba Centafrique bafite ubushake bwo kwiyunga, kubabarirana no kubiba amahoro. Ati” Abagatolika, Abaporoso n’Abayisilamu usanga bashaka kubana kivandimwe” Yongeyeho ko yishimiye gusengera mu musigiti muri karitsiye PK-5 ya Bangui kandi Imam waho akamusanganira mu modoka ye “Papemobile”.

Abajijwe niba azagaruka ku mugabane wa Afurika ati” Simbizi, ndashaje kandi ingendo zirarushya.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/12/2015
  • Hashize 8 years