Papa Francis yagize icyo atangaza ku bugizi bwa Nabi bubera mu bihugu bya Iraq na Syria
- 10/10/2015
- Hashize 9 years
Ku wa Gatanu ushize ubwo Papa Francis yari I Vatikan yatanze ikiganiro kivuga ku karengane gakorerwa abaturage batuye ibihugu bya Syria, Iraq, ndetse na Yeruzalem, aho yatangaje ko abaturage bakorerwa akarengane kandi bo ari abaziranenge
Mu magambo ye Papa Francis yaravuze ati: “nge maze iminsi ndimo gusengera abaturage bashyirwa mu makimbirane ashingiye ku iyoboka Mana kandi mu by’ukuri wenda bo baba batashatse kujya muri izo mpaka z’amadini” akomeza kandi avuga ko ntampamvu yo kugirango umuntu ahore mu gezi we ko ari mu Idini ya Islam cyangwa ari muri Katorika n’andi madini menshi kuko icyambere ni ugusenga
Ikinyamakuru newvision cyatangaje iyi nkuru kigaragaza ko Papa Francis ababazwa no kumva ngo umuntu yapfuye n’undi idini kandi atariyo izajya mu ijuru. Ubusanzwe umubare munini w’abatuye igihugu cya Syria ni abemera amahame y’idini ya Islam ari naho usanga hava amakimbirane y’uko haba hifuzwa ko abaturage bose bayoboka idini ya Islam
Ibi byakomeje kujya bikurura intambara zikomeye hagati ya Syria n’ibihugu bituranye biba bidashyigikiye iki cyemezo, ku wa Gatuatu w’icyumweru gishize nibwo Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande yatangaje ko adashyigikiye Syria n’akarengane ikorera abatavuga rumwe n’idini ya Islam ndetse anaburira iki gihugu koni kititabira amasezerano y’amahoro bagomba kwitega intamabra ikomeye cyane muri iki gihugu.
Yanditswe na muhabura1@gmail.com/Muhabura.rw