Papa Francis azitabira umukino wa Juventus na AC Milan kuwa 21 Gicurasi

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 8 years

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu cy’ubutaliyani, Copa Italia. Uzaba kuri uyu wa 21 Gicurasi, i Roma kuri Stadio Olimpico. Bikaba byamaze gutangazwa ko umushumba wa kiliziya Gatulika Papa Francis azawitabira. Ni umukino uzahuza amakipe asanzwe ari makuru muri iki gihugu ndetse n’uburayi bwose muri rusande ariyo Juventus De Turin na AC Milan.

Itangazo ryasohotse kuri acmilan.com ryavugaga ko kuwa 20 Gikuransi ni ho abakinnyi b’aya makipe yombi bazakirwa na Papa mbere y’umunsi umwe ngo umukino ube. Ngo abakinnyi, abagize za komite nyobozi hamwe na’abahagarariye ishyirahamwe ry’umupiraw’amaguru mubutaliyani ,baranajwe imbere n’umuyobozi waryo Maurizio Beretta bazasura Pontifex. Ikipe ya Juventus iramutse itwaye iki gikombe, yaba yongeye gusubira mu mateka yakoze no mu mwaka ushize yo gutwara igikombe cy’gihugu na shampiyona. Ni nyuma y’uko yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona ku nshuro y abo ya gatanu bikurikiranya. Itwaye iki gikombe kandi byaha amahirwe ikipe izarangizaku mwanya wa gatandatu kuzitabira EUROPA. Mu mikino itatu isigaye ubu ku mwanya wa gatandatu hari Milan AC, irusha Sassuolo inota rimwe gusa ikanaruswa amanota atandatu na Fiorentina ya gatanu.

Milan AC yo igitwaye yaba isa nk’igaruriye abafana bayo ibyishimo bamaze igihe batabona. Baherutse gutwara igikombe nibura muri 2011 ubwo batwaraga Italian Super Cup. Byanayifasha kubona itike yo kuzitabira UEFA EUROPA league. Iyi kipe ya mbere mu butaliyani mu gutwara UEFA Champions league ni n’iya kabiri mu burayi bwose kuko ifite iki gikombe inshuro zirindwi, igakurikira Real Madrid igifite inshuro 10. Izi zkurikiew na Liverpool ku mwanya wa gatatu.gusa muri iyi mwaka isa niyasubiye inyuma cyane ahanini bitewe n’imanza zibasiye umuyobozi wayo.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/04/2016
  • Hashize 8 years