Pakistani:Uwahoze ari icyamamare muri kriketi ishyaka rye rifite amahirwe yo kwegukana amajwi menshi mu matora

  • admin
  • 26/07/2018
  • Hashize 6 years

Imran Khan wahoze ari umukinnyi w’icyamamare mu mukino wa kriketi ni we uri imbere mu mibare ya mbere y’ibarura ry’amajwi mu matora yabaye ejo kuwa Gatatu tariki 25 muri Pakistani, ariko abo bahanganye nawe baravuga ko aya matora yabayemo kwiba amajwi bikomeye.Ibyavuye mu matora ntibiratangazwa ku mugaragaro ariko abashyigikiye ishyaka rya Imran Khan bo batangiye kubyina intsinzi.

Imibare ya mbere itatanzwe n’akanama k’amatora igaragaza ko ishyaka rye rya Pakistan Tehreek-i-Insaf (PTI) ari ryo riri imbere, ariko byarisaba kwisunga andi mashyaka mu rugaga niba ridashoboye guhita rigira ubwiganze bw’amajwi muri aya matora.

Ibyavuye muri aya matora biri kumenyekana biguruntege, ariko abakuriye akanama k’amatora barahakana ko hari uburiganya bwo kwiba amajwi buri gukorwa. Baravuga ko gusa hari ibibazo bya tekiniki.

Umunsi w’amatora waranzwe no kumena amaraso, aho abantu 31 baguye mu gitero cy’igisasu cyagabwe ku biro bimwe by’itora mu mujyi wa Quetta. Umutwe wiyita leta ya kisilamu ni wo wacyigambye.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Dawn Newspaper cyo muri Pakistani, ibyavuye mu matora biri ku kigero cya 42% by’ibiro by’itora byose, bigaragaza ko ishyaka rya PTI rya Bwana Khan ari ryo riza imbere n’imyanya 113 kuri 272 ihatanirwa mu nteko ishingamategeko.

Aya matora ni ingenzi kubera ko buraba bubaye ubwa kabiri leta iyobowe n’abasivili iba ihaye ubutegetsi indi leta nayo iyobowe n’abasivili, nyuma yo kurangiza manda yayo yose.

Mu mateka y’iki gihugu angana n’imyaka 71, cyamye kiyoborwa bya hato na hato n’ubutegetsi bwa gisirikare.

Pakistani ituwe n’abaturage hafi miliyoni 200 kandi ifite ibitwaro kirimbuzi bwa nikleyeri. Ni mucyeba w’igihugu gituranyi cy’Ubuhinde.

Pakistani kandi ni gihugu kiri gutera imbere cyane mu bukungu, kikaba ari na kimwe mu bihugu by’isi byiganjemo abo mu idini ya kisilamu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/07/2018
  • Hashize 6 years