Pakistani yahanuye indege ebyiri z’Ubuhinde inafata mpiri abaderevu bazo

Pakistani yatangaje ko yahanuye indege ebyiri z’intambara z’igihugu cy’Ubuhinde inafata abaderevu bazo mu bushyamirane hagati y’ibi bihugu byombi buturuka ku ntara ya Kashmir.

Ubuhindi bwemeje ko bwabuze indege yabwo imwe y’intambara yo mu bwoko bwa MiG21, buvuga ko butazi irengero ry’umudereva wayo.

Minisitiri w’intebe Pakistani, Imran Khan yasabye ko icyo kibazo cya kwitonderwa.

Yagize ati “Urebye intwaro bafite n’izo dufite, ntidukwiye kwibeshya.”

Ibihugu by’Ubuhindi na Pakistani, byose byiyitirira intara ya Kashmir, ariko buri gihugu kikagenzura agace gato kayo.

Ibyo bihugu by’ibihangange mu ntwaro za “nucléaire” bimaze kurwana inshuro eshatu kuva bibonye ubwigenge ku Bwongereza mu 1947, ariko intambara imwe gusa niyo itaturutse ku kibazo cya Kashmir.

Ibyo bitero byo mu kirere ku mupaka ugabanya Ubuhindi na Pakistani bibaye ibya mbere kuva nyuma y’intambara yo mu 1971.

Bikurikiye igitero cy’inyeshyamba giheruka kugabwa muri Kashmir aho cyahitanye abasirikare 40 b’Ubuhindi ndetse kikaba cyarabaye icya mbere gihitanye abantu benshi mu myaka 30 ishize hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bw’Ubuhindi muri Kashmir.

Umutwe w’inyeshyamba ziba mu gihugu cya Pakistani uvuga ko ariwo wagabye icyo gitero.

Ese kugeza ubu ni iki kiri gukorwa?

Nyuma y’uko ibi biba Minisiteri y’itangazamakuru muri Pakistani yasohoye videwo igaragaza umuderevu umwe w’ubuhinde Pakistani ivuga ko yari yafashe ariko ako kanya bahita bayihanagura ku rubuga rwabo.

Muri iyo videwo uwo mudereva,yagaragaye bamupfutse mu maso kandi afite amaraso mu maso anavuga ko ari komanda Abhinandan.


Iyo minisiteri yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Twitter buvuga ko ari ihanurwa ry’iyo ndege yo mu Buhindi.

Ku ruhande rw’u Buhindi, umuvugizi muri minisiteri y’ububanyinamahanga, Raveesh Kumar yemeje ko babuze indege imwe ndetse n’umuderevu wayo.

Yakomeje avuga ko indege y’Ubuhinde yahanuye indege y’intambara ya Pakistani ikindi ko n’abasirikare bo ku butaka b’Ubuhindi bayibonye imanukira ku ruhande rugenzugwa na Pakistani, ariko icyo gihugu cyahakanye ko nta ndege yacyo yahanuwe.

Ibindi bitero byo mu kirere byakozwe

Ibyemezwa ko Pakistani yahanuye indege ebyiri z’Ubuhindi byasohotse hashize umwanya muto Islamabad ivuze ko indege zayo zashoboye kubona icyo zashakaga mu karere k’igihugu cy’Ubuhinde.

Ubutegetsi bw’Ubuhindi bwo buvuga ko bwasubije inyuma indege z’igihugu cya Pakistani.

Asobanura ibyabaye, umuvugizi w’igisirikare cya Pakistani Majoro Jenerali Ghafoor yavuze ko indege zarimo zishaka kugaba ibitero mu bice bitandatu mu gihugu cy’Ubuhinde ariko nyuma ntizabasha kurasa ku birindiro bya gisirikare.

Yagize ati “Ntitwifuza kujya mu ntambara.

Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’Ubuhinde Sushma Swaraj yavuze ko igihugu cye kigiye kubyitwaramo kigabo kandi kihangane.

Mu nama yarimo abaminisitiri b’ububanyinamahanga b’ibibihugu by’Uburusiya n’Ubushinwa mu gihugu cy’u Bushinwa, yagize ati “Ubuhinde ntibwifuza ko ibintu bidogera.”

Ibihugu bya Amerika, umuryango w’ibihugu by’i Burayi ndetse n’Ubushinwa byasabye ibyo bihugu kwiyunga.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe