Padiri Wenceslas Munyeshyaka ntago agikomeje gukurikiranwa n’urukiko rw’Ubufaransa

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Nzeri I Paris mu Bufaransa hasohotse itangazo rivuga ko Abacamanza bo mu Bufaransa bafashe icyemezo cyo kudakomeza gukurikirana umupadiri witwa Wenceslas Munyeshyaka wari ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amakuru dukesha Routes Africa ari nayo yatangaje iyi nkuru avuga ko iki cyemezo cyafashwe n’Abacamanza b’Ubufaransa bibaye ngombwa gishobora kujuririrwa. Munyeshyaka yari akurikiranweho kuba yarashyikirizaga Abatutsi interahamwe ngo zibice ndetse agashishikariza abasore gufata abagore ku ngufu. Nyamara abacamanza bavuga ko bakurikije ibimenyetso bahawe n’Ubushinjacyaha muri Kanama 2015, bidahagije kugira ngo uru rubanza rukomeze.

Mu gihe cya jenoside, Padiri Munyeshyaka yari azwiho cyane kugendana imbunda nto ya masotela ndetse akambara ikoti ridapfumurwa n’isasu ubwo yabaga agenda hirya no hino mu mujyi wa Kigali, Mu rubanza rwe uyu mupadiri yakunze guhakana yicuye inyuma ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akisobanura avuga ko yahunze u Rwanda mu gihe cya jenoside kuko ngo interahamwe zamushinjaga guhisha Abatutsi.

Munyeshyaka Wenceslas ku myaka 57 yahungiye mu gihugu cy’ u Bufaransa nyuma ya Jenoside aho ubu ayobora Paruwasi yo mu gace ko mu Majyaruguru y’iki gihugu ahitwa Gisors. Urukiko rwo mu Rwanda, mu mwaka wa 2006, rwamukatiye adahari gufungwa burundu, nyuma yo guhamywa ibyaha byo gufata ku ngufu abagore no gushyira amajana n’amajana y’abana b’Abatutsi Interahamwe zikabica

Twabibutsa ko Mu gihe cya Jenoside, Munyeshyaka yayoboraga Paruwasi ya sainte Famille iherereye rwagati mu Mujyi wa Kigali, ari na ho urukiko rwanzuye ko ibyaha yahamijwe byakorewe.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/10/2015
  • Hashize 9 years