Paccy yamaze amatsiko abakunzi be nyuma y’ ibimaze iminsi bivugwa
- 01/11/2017
- Hashize 7 years
Uzamberumwana Pacifique usa n’uwakataje mu kugaragaza ko ahora ari umuntu mushya.Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko ‘abikora abizi neza kandi abigambiriye’.
Oda Pacy ngo asanga umwuka mubi uri mu bahanzi bagize itsinda rya “Urban Boyz” utazatuma amashusho y’indirimbo ‘Order’ baririmbanye, atajya ahagaragara.
Iyi ndirimbo, habanje gusohoka amajwi yayo, ariko Paccy aremeza ko mu minsi ya vuba n’amashusho azaba yamaze kugera hanze.
Paccy avuga ko bitarenze ibyumweru bitatu amashusho y’indirimbo yise ‘Order’ azaba ari hanze.
Uzamberumwana Pacifique usa n’uwakataje mu kugaragaza ko ahora ari umuntu mushya
Ibi yabitangarije itangazamakuru ubwo ya bazwaga niba gutandukana kw’itsinda rya Urban Boys bitazatuma atenguha abakunzi be, amashusho y’iyo ndirimbo ntajye ahagaragara.
Paccy yamaze amatsiko abakunzi be, avuga ko muri gahunda afite muri iyi minsi icya mbere ari amashusho y’iyi ndirimbo.
Odda Paccy yagize ati “Numva gutandukana kwa Urban Boys bitazabuza amashusho y’indirimbo yanjye gusohoka. Ndibaza ko bajya kwemera ko dukorana indirimbo bari bazi ko n’amashusho agomba gushoka.”
Yakomeje agira ati “Nanjye ndi mukuru ntabwo natuma umwe ngo ambwirire undi mu gihe nzi neza ko batari kumvikana ahubwo nakwegera buri muntu ku giti cye.”
Yaherukaga kuvugisha abantu biturutse ku ifoto yari yakoresheje ku ndirimbo yasohoye yise ‘Igikuba’ imugaragaza amatako.
umva igikuba
Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw