PAC yirikunye abakozi babiri muri REB,umwe yananiwe kwisobanura undi azira agasuzuguro

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), yirukanye abakozi babiri barimo Umuyobozi Mukuru w’agateganyo ushinzwe amasoko muri REB,Buhigiro Seth,n’Umukozi ushinzwe gukwirakwiza umuyoboro wa internet mu bigo by’amashuri,Batamuriza Anitha, bashinjwa kugaragaza amanyanga n’agasuzuguro mu byo basubizaga.

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi, REB Kuri uyu wa Kane cyitabye PAC kigaragarizwa bimwe mu bibazo byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta, muri raporo y’umwaka wa 2017/2018.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta, gutanga za mudasobwa mu bigo bitarimo umuriro w’amashanyarazi, mudasobwa zibwe kugeza ubu zikaba zitaragaruzwa, ikibazo cy’uko hari abayobozi b’ibigo by’amashuri bandikira REB bayimenyesha mudasobwa bahawe zifite ibibazo ariko ntibasubizwe n’ibindi.

Ku bigendanye n’ikibazo cy’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa leta, PAC yagaragaje ko hari isoko ryo guha inka abarimu b’indashyikirwa mu Ntara y’u Burasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo ryari rifite agaciro ka miliyoni 49 n’ibihumbi 337 Frw ryatanzwe nabi.

Uko byari biteganyijwe ngo ni uko inka yagombaga gutangwa, ari iyihaka amezi ane, ariko ngo hari izatanzwe ugasanga zidahaka bityo ntizihite zitanga umusaruro kuri ba barimu.

Nyuma yo guhabwa umwanya ngo asobanure kuri ibi bibazo, PAC yagaragaje ko Batamuriza ajijinganya mu byo avuga, bituma Perezida wa PAC, Jean Chrysostome Ngabitsinze amusaba ko asohoka mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Buhigiro Seth,nawe yasohowe nyuma y’uko PAC yagaragaje ko arimo kwihisha ibibazo yagombaga gusubiza ndetse n’agasuzuguro.

PAC yagaragaje ko Umuyobozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Nyagatare yayibwiye ko yanditse amaburuwa menshi asaba ko REB yamukorera mudasobwa zapfuye, byanze azizana kuri iki kigo ahageze bamubwira ko azisubizayo, bakazategereza igihe hazashyirirwaho ikigo kizajya gikorera mu Ntara.

Nyuma uyu muyobozi ngo yahamagaye kuri REB bamubwira ko bazohereza abatekinisiye ariko hashize amezi arenga atanu bidakorwa.

Ibi byatumye Perezida wa Komisiyo asaba uwaba yarakiriye iki kibazo cya Nyagatare ariko arabura.

Nyuma yo kubaza buri mukozi wa REB wari mu cyumba ntihagaragare uwazakiriye, byatumye Perezida wa PAC ubwe abaza mu Karere ka Nyagatare uwo bahaye iki kibazo muri REB.

Nyuma y’akanya gato, Ngabitsinze yagize ati “Uwitwa Buhigiro Seth ni uwuhe?.”

Nyuma gato Buhigiro yaje guhaguruka aza kwemera ko ari we wazakiriye.

Ngabitsinze yamubajije impamvu atahagurutse mbere, undi amubwira ko “byatewe n’uko ari nyinshi mba narakiriye bityo sinabyibukaga.”

Ibi byatumye asohorwa mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko.

Ibibazo bikomeye byagaragajwe kandi harimo icy’uko hari abanyeshuri batiga mudasobwa kandi barazihawe, ariko ugasanga nta mashanyarazi ahaba.

Ngabitsinze yagize ati:“Ni gute ujyana mudasobwa nta muriro uhari, kuki hadashakwa imbaraga z’uko yahagera, abo bana ubwo biba bivuze ko batagomba kwiga.

PAC yavuze ko bibabaje kubona hari ibigo bimwe usanga bifite amasaha yo kwiga, ariko ya saha yagera ntibayige kuko nta mashanyarazi.

JPEG - 111.3 kb
Dr. Ndayambaje Irénée, umuyobozi wa REB imbere ya PAC arimo gusobanura ibibazo biyirimo
JPEG - 113.8 kb
Perezida wa PAC Jean Chrysostome Ngabitsinze
JPEG - 97.1 kb
Buhigiro Seth yazize kwihisha ibibazo yagombaga gusubiza ndetse n’agasuzuguro

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/09/2019
  • Hashize 5 years