PAC yahishuye uburyo MININFRA yimye amatwi abatekinisiye mu iyubakwa ry’ uruganda rwa Gishoma rwahombeje Leta bikomeye

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), bagaragaje uburyo abatekinisiye bakorera ku ruganda rwa nyiramugengeri rwa Gishoma bagaragaje impungenge zo kurwubaka bikirengagizwa.

Kuri uyu wa Mbere, PAC yatangiye kwakira zimwe mu nzego za leta kugira ngo zisobanure ku makosa y’imicungire mibi y’umutungo wa leta yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo ya 2016-2017.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ni cyo cyabimburiye ibindi mu kubazwa, aho abadepite mu bibazo bakibajije harimo ibijyanye n’umushinga wa Gishoma.

Uruganda rwa Gishoma rwashowemo miliyari zisaga 40 z’amanyarwanda, rwatangiye kubakwa tariki 27 Gashantare 2013, bikaba byari byitezwe ko iyo mirimo izarangira tariki ya 30 Gicurasi 2014, gusa kurangiza kurwubaka byaje gutinda kuko rwuzuye mu 2017.

Icyo gihe rwahise rutangira gukora ariko hashize amezi ane gusa ruhita ruhagarara bitewe no kuba nyiramugengeri rwakoreshaka yarabaye nke ndetse hakaba nta n’amazi ahagije yari ahari.

Bamwe muri aba badepite bagaragaje ko abatekinisiye bari bagaragaje ko urwo ruganda rutazatanga umusaruro ariko inama zabo ngo ntizahabwa agaciro.

Depite Murumunawabo Cécile yasobanuye uburyo baherutse gusura urwo ruganda, bagahabwa ubuhamya n’abatekinisiye bakabahamiriza ko na mbere y’uko rwubakwa bari bazi ko rutazigera rutanga umusaruro bitewe n’uko nyiramugengeri yagombaga kwifashishwa yari nke.

Ngo abo batekinisiye babimenyesheje Minisiteri y’Ibikorwa remezo muri raporo bakoze ariko ngo ntibyahabwa agaciro.

Nk’uko Depite Murumunawabo yakomeje abisobanura, nyuma ngo ibikoresho byo kubaka uruganda bigiye koherezwayo, abo batekinisiye bongeye kwandikira minisiteri bayibwira ko ibyo bikoresho byagakwiye kujyanwa mu Karere ka Gisagara bitewe n’uko igenzura bari bakoze bari basanze ari ho hari nyiramugengeri ihagije yatuma uruganda rutanga amashanyarazi.

Gusa ibi ngo ntibyigeze bihabwa agaciro, aho ngo n’uwashatse kugaragaza ko ibyakozwe bidakwiye yakangishwaga kwirukanwa ku kazi, nk’uko byasobanuwe na Depite Karemera Jean Thierry umwe mu bagize PAC.

Depite Murumunawabo yanavuze ko MININFRA ikwiye kwandika amateka yose y’ibibazo byabaye mu mushinga wa Gishoma ikabishyikiriza PAC kugira ngo bibikwe neza igihe cyose byakenerwa bikifashishwa ndetse n’inzego zibishinzwe zikaba zabikurikirana.

Depite Munyangeyo Théogène yagize ati “Kumva ko miliyari 40 zibaye impfabusa, abatekinisiye hariya bati nyabuneka nyabuneka nimutwumve, abandi bakica amatwi, uwicaga amatwi yari afite iyihe nyungu muri icyo gikorwa? Ndumva atari mwe [REG], minisiteri ibareberera nibatubwire ikibazo uko kiri kuko turirengagiza, kereka niba mutubwira ngo ibyo abatekinisiye bavuga barabeshya, iyo nama ntiyagiwe? Babagiriye inama ntimwabyumva, tureke kubinyura ku ruhande.”

Depite Karemera yunze mu rya mugenzi we ati “Ikibazo dufite uyu munsi, nka minisiteri yari ibishinzwe ibikurikirana umunsi ku wundi ishinzwe politiki ni mwebwe mufite izo nshingano, turi kubibwira REG ariko njyewe ndabyerekeza kuri minisiteri.”

Uruganda ngo rufite gahunda yo kuzajya rujya gushaka nyiramugengeri kuri Ntaruka mu Karere ka Burera, ikintu Depite Izabiriza Médiatrice yagaragaje ko byateza igihombo gikomeye, aho ngo bakwiye kubyigana ubushishozi.

Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal yavuze ko ibibazo bya Gishoma bibarwa muri REG mu gihe MININFRA ari yo yakabaye ibisobanura.

N’ubwo nta byinshi basubije kuri iki kibazo, ku ruhande rwa MININFRA, Umunyamabanga Uhoraho wayo, Rwakunda Christian, yavuze ko bagiye gukora raporo igaragaza uko ibibazo by’uruganda rwa Gishoma byagenze ndetse n’uburyo byagiye bifatwaho ibyemeze.

Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya REG, Prof Manasseh Mbonye, yasabye imbabazi abadepite, yemera ko hari amakosa yabaye muri uwo mushinga, ashimangira ko bitazongera kugaragara mu yindi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016-2017, igaragaza ko igice kimwe cy’amafaranga yubatse uru ruganda gisaga miliyari 19 ari inguzanyo yatanzwe na Banki ya Kigali, aho yerekana ko gutinda kurwubaka byatumye habaho amande y’ubukerererwe asaga miliyoni 500 z’amanyarwanda.

Uruganda rwa Gushoma rutekerezwa kubakwa byateganywaga ko ruzatanga Megawati 15 z’amashanyarazi ziva muri nyiramugengeri, aho byari byitezwe ko bizongera amashanyarazi akoreshwa mu gihugu.

  • admin
  • 05/06/2018
  • Hashize 6 years