PAC yagaragaje ko ikigo cya REG kidatanga umusaruro kuva cyasimbura icyahoze ari EWASA

  • admin
  • 17/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Nyuma y’imyaka ine Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) gikora, Komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) ivuga ko nta musaruro gitanga kubera imiyoborere mibi, imicungire mibi y’amasezerano, kudakurikiza amategeko agenga amasoko ndetse n’ubugenzuzi.

REG yashyizweho muri 2015 mu rwego rwo gufasha kwegereza abaturage amashanyarazi isimbuye icyahoze kitwa EWASA yari ikigo gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura cyari cyarananiwe kuzuza inshingano zacyo, ahubwo kikaba cyarahoraga mu bihombo.

REG igizwe n’ibigo bibiri,birimo igishinzwe ibikorwa remezo (Energy Development Corporation Limited -EDCL) n’igishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (Energy Utility Corporation Limited -EUCL).

Mu gihe Leta ishora akayabo k’amafaranga muri iki kigo (REG) ngo kibashe kuzuza inshingano zo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari yagaragarijwe PAC kuwa mbere 16 Nzeri 2019, igaragaza ko kuva icyari EWASA cyatandukanywa, REG itarabasha kugaragaza raporo y’ubugenzuzi bw’imari ya 2017/2018 nk’ibindi bigo.

Iyo raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari yagaragarije PAC ko ubu REG igaragaza raporo y’igenzura ry’umutungo yo muri 205/2016.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Obadiah Biraro, avuga ko REG yakabaye ibarirwa mu bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane, ariko ngo n’ihererekanyabubasha hagati yayo n’abahoze bayobora ibigo byari biyishamikiyeho ntiriraba.

Agira ati “Iki ni ikigo kinini mu Rwanda, ndetse cyakabaye kiri ku isoko ry’imari n’imigabane, ariko cyananiwe kubigeraho ahubwo turacyategereje gukora igenzura ry’umutungo rya 2019. Ni ryari bazakora ubucuruzi”?

Biraro akomeza avuga ko nubwo mu bibazo REG yashyikirijwe ikijyaho harimo n’iby’imicungire mibi, ngo hari ibikoresho bibarirwa muri miliyari 20.5 z’amafaranga y’u Rwanda yashyikirijwe muri 2017, ariko na n’ubu ibigo byayo (EDCL na EUCL) bikaba bitagaragaza aho ibyo bikoresho byarengeye, ibintu byafatwa nko kunyereza umutungo.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ashinja aya makosa inama y’ubutegetsi ya REG ndetse na Minisiteri y’ibikorwa remezo.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko mu masoko atandatu yatanzwe, REG yarenze ku mategeko agenga amasoko, igaha isoko umuntu utujuje ibisabwa, ndetse utari ugejeje ku gishoro cyasabwaga.

Muri iyo raporo, bigaragara ko REG yahaye akazi impuguke yaturutse muri Uganda, akaba yaragombaga gucunga imishinga itandatu ya REG, ku gihembo cy’amadorari ya Amerika miliyoni 6.3.

Ibi ubwabyo ngo bihabanye n’amabwiriza mpuzamahanga agenga imicungire y’imishinga ndetse n’amabwiriza y’u Rwanda asaba ko umushinga wose urengeje miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda ucungwa mu bwisanzure.

Inteko ishinga amategeko kandi yagaragarijwe ko iyi mpuguke yo muri Uganda yazaga gukora ako kazi inshuro imwe mu kwezi mu gihe cy’imyaka itatu, kandi ko uko yazaga yagombaga kwishyurwa ibihumbi 10 by’amarorari ya Amerika (miliyoni hafi 10 z’amanyarwanda), kandi akaba yarakoze gusa ku mishinga ine, aho ibiri muri yo yari iyo kugeza amashanyarazi mu cyaro, itarangiye mu turere twa Musanze, Burera na Gakenke.

Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome ati “Ni nde wavuze ko tugomba kujya hanze y’u Rwanda gushaka yo impuguke atanaguma hafi y’imishinga ngo akurikirane ibiri gukorwa?”

Umunyamategeko wa REG mu gutanga ibisobanuro kuri ibyo bibazo, yavuze ko muri REG nta muntu wigeze amusaba igitekerezo kuri izo mpungenge za PAC.

Yaba Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Patricie Uwase n’umuyobozi mukuru wa REG Ron Weiss, bombi bemeye ayo makosa, kandi bizeza ko azakosoka, na cyane ko iki kigo gishyize imbere kubaka ubushobozi no gukosora amakosa yakigaragayemo.

Ron Weiss yagize ati “Turemera ko twakoze ayo makosa kandi mutubabarire. Ntitwakwiregura kuri ayo makosa, ariko nitugaruka hano turabasezeranya ko tuzaba twarayakosoye”.

Abadepite bagize komisiyo y’imicungire y’umutungo wa Leta, bagaragaje ko ayo makosa ahoraho muri REG adindiza gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi mu cyaro.

Depite Christine Bakundufite ati “Mbere y’uko REG ikemura ibibazo by’imicungire mibi, iracyafite urugamba rwo kutajenjekera ibikorwa by’imitegurire n’ibikorwa bitagaragara mu mpapuro bibarirwa muri miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda, ikigo kitagaragaza mu by’ukuri ngo ibyo bikorwa biri he, kuva basimbura icyahoze ari EWASA”.

PAC ivuga ko REG ifite undi mukoro wo gushaka ibyangombwa by’ubutaka bwayo bubarirwa muri miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda bunyanyagiye hirya no hino mu gihugu no gukemura ibibazo by’amategeko bikiri mu nkiko ku bantu bihaye ubutaka bwayo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/09/2019
  • Hashize 5 years