Ouagadougou:Perezida Kagame yitabiriye isozwa rya FESPACO 2019 [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gusoza Iserukiramuco FESPACO 2019.

Iri serukiramuco rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ry’uyu mwaka wa 2019 ryaberaga i Ouagadougou muri Burkina Faso ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 03 Werurwe 2019.

Abandi bari kumwe na Perezida Kagame harimo Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré na madamu we Sika Kaboré. Hari kandi Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta na madamu we Keïta Aminata Maïga, ndetse na Jerry John Rawlings wahoze uyobora Ghana.

Muri ibyo birori, filime y’umunyarwanda Joel Karekezi yitwa “The mercy of the jungle” yahawe igihembo ’Etalon d’Or de Yennenge’ nka filime ikoze neza.






MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/03/2019
  • Hashize 5 years