Oprah yariye karungu nyuma y’amagambo atari meza umugabo we Dogo Janja yatangaje

  • admin
  • 15/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti yakoranye ubukwe n’umuraperi Dogo Janja, basezeranye mu muhango wabaye mu buryo bw’ibanga ku tariki ya 28 Ukwakira 2017 ariko ubu uru rugo rutangiye kwakamo umuriro kuko Dogo Janja yatangaje ahamya ko ateganya kurongora umugore wa kabiri,Irene Uwoya iri jambo ryamuteye umujinya n’uburakari bw’akataraboneka.


Ubu inkuru igezweho kuri aba bombi ni umwiryane wavutse biturutse ku magambo Dogo Janja yavugiye mu kiganiro gica kuri Radio Times FM aho yashimangiye ko Imana nimutiza ubuzima agakomeza kubaho mu minsi iri imbere azashaka umugore wa kabiri ndetse byashoboka akongeraho n’abandi kugeza k’ubagore bane.

Dogo Janja yabwiye Lil’Ommy ko kurongora abandi bagore abifitiye uburenganzira kuko n’idini ya Islam ibyemera ndetse ko nta mananiza azabaho hagati ye na Oprah Uwoya kuko na we yamaze kwinjira mu idini.

Yagize ati “Imana nibiha umugisha nzarongora undi mugore wa kabiri, uwa gatatu ndetse n’uwa kane, aho iyo umaze gutuza neza n’ubutunzi bumaze kwiyongera biroroha, kurongora abagore bane rero si bibi. Imana idutije ubuzima nyuma y’imyaka icumi nazana umugore wa kabiri, nyuma y’indi icumi nabwo nkazana undi nakuzuza imyaka 50 nabwo nkazana uwa kane.”

Iby’aya makuru yatangajwe na Dogo Janja bimaze gusakara mu bitangazamakuru muri Tanzania,Oprah Uwoya akimara kumva ibyo umugabo we atangaje,yagiye kuri Instagram yandika amagambo arimo uburakari no kwereka umugabo we ko naramuka amuharitse azamwereka uko intama zambarwa.

Oprah yabwiye Dogo Janja ati “Nibwo uzabona uwo njye ndi we bya nyabyo[…] Wowe nuramuka ukoze ikosa ryo kuzana abandi bagore ibibazo bizavuka hagati yacu gusa uzibeshye ubikore.

Gusa ubukwe bwa Irene Uwoya na Dogo Janja bwakurikiwe n’impaka ndetse n’ibibazo, kuburyo bamwe batemera ko ubukwe bwabayeho mu gihe abandi kugeza ubu bavumira ku gahera uyu mugore kuko ngo yarongowe n’akana arusha imyaka myinshi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 15/03/2018
  • Hashize 6 years