Olivis yaba agiye kwiyomora ikiguma yatewe na Vanessa

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Hashize igie kitageze ku kwezi Olvis atandukanye na Miss Vanessa haza kubaho guharabikana no kwandagazanya gukabije hagati y’aba bombi kugeza n’aho bashyira hanze amabanga yo mu buriri hagati yabo ku karubanda ku buryo Abanyarwanda babavuzeho amagambo atandukanye,kuri ubu inkuru yabaye kimomo hanze aha ngo Olvis yahise ahura n’Umuhoza Sharifa amuhoza amarira,Umuhoza Sharifa w’imyaka 20 yabaye igisonga cya Kane cya Nyampinga w’u Rwanda.

Olivis abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ye na Miss Sharifa, maze yandikako ati “With my friend @umuhoza_sharifa since 2013″, ibi byateye abantu urujijo cyane, ibaza niba nyuma ya Miss Vanessa, ashobora kuba ari mu rukundo rw’ibanga na Miss Sharifa

Miss miss sharifa yabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’U Rwanda 2016, ndetse anahabwa ikamba ry’umukobwa wari ushyigikiwe na benshi kurusha abandi (Miss Popularity).


Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 19/07/2016
  • Hashize 8 years