Oda Paccy yahishuye ibanga ry’Indirimbo ye igiye gusohoka vuba

  • admin
  • 01/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Umuhanzikazi Oda Paccy yemeza indirimbo ye ateganya kugeza ku banyarwanda muri iki cyumweru izaba ishingiye ku nkuru mpamo ndetse ibi akaba ari ibintu nawe byamushimishije kuburyo yiteze ko iyi ndirimbo izanyura benshi ndetse akaba yizeye ko izamubyarira umusaruro abifashjwemo n’Abafana be ndetse n’Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda muri rusange

Mu kiganiro yagiranye na Mubabura.rw, Oda Paccy yatangaje ko indirimbo ye nshyashya yayise “Igitego” iraba yagiye hanze kuwa kane w’iki cyumweru dutangira. Ikazaba iri mu majwi ndetse na video yayo ikaba irajya hanze vuba aha bidatinze. “Ni indirimbo irimo inkuru y’urukundo ishingiye ku nkuru y’impamo. Ni igitekerezo cy’undi muntu yanditse ubundi arakimpa nko ndirimbe.” Ibi ni ibyatangajwe na Oda Paccy.

Mu yindi mishinga afite ndetse anahishiye abakunzi be, icya mbere nyine ngo akaba ari iyi ndirimbo ndetse na video yayo iri hafi cyane hamwe n’izindi ndirimbo zizagaragara kuri alubumu ye ya gatatu ari guteganya gushyira hanze muri uyu mwaka nyuma y’uko hari hashize igihe kinini nta gitaramo gikomeye akoze.

Zimwe muri gahunda zitandukanye kandi Uyu muhanzikazi Oda Paccy yatangaje ko ahishiye abafana be byinshi cyane ko afite indi gahunda yo kuzenguruka hirya no hino mu turere tw’Igihugu ataramira abakunzi be.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/05/2016
  • Hashize 9 years