Nzamwita Vincent de Gaule ubu arabarizwa muri komite ya CAF

  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 6 years

Vincent de Gaule Nzamwita usanzwe ari perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda na Tharcille Latifah Uwamahoro bashyizwe muri komite y’impuzamashyirahamwe muri Afurika (CAF) izageza mu 2019.

CAF yemeje aba banyarwanda ko bajya muri komite yayo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2017 ari nako gufata Nzamwita akaba umwe mu bazaba bagize komite izaba itegura imigendekere myiza y’imikino Nyafurika y’ibihugu bya Afurika, komite iyobowe na Hassan Musa Bility uvuka muri Liberia.

Uwamahoro Tharcille Latifah ari muri komite itegura amarushanwa ya CAF mu cyiciro cy’abagore mu gihe Isha Johansen wo muri Sierra Leone ari we wabaye perezida w’iyi komite.

Nzamwita Vince de Gaule na Latifah Tharcile Uwamahoro baje biyongera kuri Musabyimana Celestin uherutse kugirwa umwe mu bazaba bagize komite itegura imikino Nyafurika mu buryo bwa tekinike na Ntagungira Celestin washyizwe muri Komite y’abasifuzi

.

JPEG - 119.9 kb
Uwamahoro Latifah Tharcille nawe ari muri komite ya CAF itegura amarushanwa y’abagore
  • admin
  • 26/10/2017
  • Hashize 6 years