Nyuma y’uko yakurikiranwaga ho milliyari 3 zo gukora inyemezabwishyu z’impimbano yashatse gutoroka afatirwa ku mupaka

  • admin
  • 11/10/2015
  • Hashize 9 years

Kuwa Gatandatu tariki 10 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu ryafashe uwitwa Nshimiyimana Pascal akaba akurikiranyweho gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano zingana na miliyari eshatu z’amafaranga y’Urwanda . Uyu mugabo yafatiwe hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda n’Ubugande agamije guhunga nk’uko iperereza rya Polisi ribyerekana.

Komiseri w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoron’amahoro Rwanda Revenue Authority (RRA) ushinzwe abasora Mukashyaka Drocella yavuze ko uriya mugabo yafashwe na Polisi nyuma yo gusanga hari sosiyete ya baringa y’ubwubatsi itabaho nta n’aho ikorera hazwi yitwa DECOGES LTD akayikoresha mu kunyereza imisoro nyongeragaciro (VAT) y’igihugu hakoreshwa impapuro z’inyemezabwishyu mpimbano. Kugira ngo afatwe byaturutse ku bacuruzi b’inyangamugayo batanze amakuru bityo urwego rushinzwe imisoro na Polisi babasha kumufata.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu CSP Jean Népo Mbonyumuvunyi yihanangirije abantu bishora mu bikorwa bibi nk’ibyo byo guhombya Leta abibutsa ko ibyo ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Yagize ati: “ hashize igihe gito dufashe abandi bakwepa imisoro mu buryo bumeze nk’ubu. Turabihanangiriza tubabwira ko uwo ariwe wese ushaka guhombya igihugu azabihanirwa.” Hari hashize icyumweru hafashwe abunganira abacuruzi mu ibaruramari bafashwe kubera gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano (EMB) aho bari mu gikorwa cyo kunyereza umusoro nyongeragaciro ungana na miliyoni 384.

Uyu wafashwe aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 369 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa polisi ikomeza ivuga. Hanafunzwe kandi n’undi mugabo witwa Jules Ndacyayisenga we akaba yarafashwe yiyitirira kuba umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro aho yakaga ruswa abacuruzi.Src Imirasire


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/10/2015
  • Hashize 9 years