Nyuma y’uko Inkunga igenerwa impunzi mu Rwanda igabanutse, yongeye gusubira uko yari imeze

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryatangaje ko ryongereye inkunga yagenerwaga impunzi mu Rwanda igasubira uko yari imeze mbere ya Ugushyingo umwaka ushize.Iyi gahunda izasubukurwa guhera muri Nyakanga uyu mwaka.

Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa (PAM) guhera mu Ugushyingo 2017 ryagabanyije imfashanyo y’ibiribwa ryageneraga impunzi zo mu Rwanda ngo Kubera kugabanyuka kw’abaterankunga. Iyo nkunga yagabanyijweho 10 % mu Ugushyingo na 25 % muri Mutarama uyu mwaka.Muri Mata, nyuma yo kubona abandi baterankunga PAM yongereye iyo nkunga igera kuri 85 %.

Kuri uyu wa Gatandatu,mu butumwa bugufi HCR yageneye abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa bayo,yatangaje ko inkunga yongerewe igasubira 100 % uko yahoze mu bihe byabanje.

Yagize ati “Turabamenyesha ko biturutse ku nkunga umuryango PAM uherutse guhabwa, ugiye gusubukura gahunda yo gutanga ibiribwa n’amafaranga nkuko byahoze ku mpunzi n’abagisaba ubuhunzi.”

Muri Mata uyu mwaka, umuyobozi Mukuru wa HCR ku Isi, Filippo Grandi, yasuye inkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Gicumbi , yavuze ko kubera igabanyuka ry’imfashanyo, bari kwiga ku zindi gahunda zafasha impunzi kuba zakwibeshaho aho kwiringira imfashanyo.

Grandi icyo gihe yagize ati “Tugiye gutangiza uburyo bushya. Tugiye kuvugana na PAM ku bijyanye n’inkunga y’ibiribwa ariko by’umwihariko dukwiye kongera ubushobozi bwabo kugira ngo babashe kwigira. Ndatekereza ko iki ari igihe cyo kuba babona imirimo ndetse n’izindi serivisi za Leta.”

Gusa mbere y’Ugushyingo 2017, PAM yatangaga ibilo 16.95 by’ibiribwa kuri buri mpunzi ku kwezi; bigizwe n’ibigori, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’umunyu. Abandi bahabwaga 7,600 Frw (US$9) yo kugura ibiribwa mu masoko yo hafi aho.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisrenga ibihumbi 170 ziganjemo izaturutse muri RDC ndetse no mu Burundi n’ubwo zimwe zo mu burundi mu mezi ashize ziheruka gutaha ndetse n’izindi zo muri RDC zikaba zarasabye gutaha mu minsi ishize.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 08/07/2018
  • Hashize 6 years