Nyuma y’uko Abakomando bo mu Ngabo z’U Rwanda barashe inyeshyamba zikiruka, zongeye gufata undi mujyi wegereye Congo

  • Richard Salongo
  • 03/01/2021
  • Hashize 4 years
Image
Kuri iki  cyumweru tariki 03 Mutarama 2021bagabye igitero ku mujyi wa Bangassou nyuma y’uko Tariki ya 25 Ukuboza 2020 ubwo ingabo z’u Burundi zibarizwa mu gihugu cya Centrafrique ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kemo zagabwagaho igitero n’inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida wicyo gihugu Ange Felix Patasse. Ingaboz’u Rwanda zibarizwa muri icyo gihugu mu mugi wa Sibut (harimo intera ngana na Km70) zatabaye bwangu. Izo ngabo zahageze zisanga abasirikari batatu b’Abarundi bahasize ubuzima ndetse n’abandi benshi bakomeretse ariko batumye umutwe w’ingabo z’Abarundi zibarizwa muri ako gace zidashirira kw’icumu dore ko zari zazengurutswe nizo nyeshyamba.

Umujyi wa Bangassou watewe rukerera inyeshyamba  zirawigarurira, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri ako gace, Rosevel Pierre Louis.

Umujyi wa Bangassou uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukaba uherereye mumajyepfo y’Uburasirazuba mu birometero hafi 730 uvuye ku murwa mukuru i Bangui.

Uwo muyobozi yavuze ko ingabo za Centrafrique  zari muri ako gace zakavuyemo zihungira mu birindiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye .

Izo ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibinyujije kuri Twitter zatangaje ko muri ako gace habonetse imirambo itanu y’abantu bitwaje intwaro, ntizasobanura neza uruhande babarizwamo.

Abandi bantu babarirwa muri 15 bakomeretse bajyanywe kwa muganga n’abakozi b’umuryango w’abanganga batagira umupaka

Amakuru kandi aravuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bahungishirijwe mu birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye .

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zasohoye itangazozamagana icyo gitero zisaba n’inyeshyamba guhagarika ibyo bikorwa kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Ku wa Gatandatu tariki 02 Mutarama 2021 nabwo inyeshyamba zari zagabye igitero ku mujyi wa Damara uri ku bilometero 75 uvuye ku murwa mukuru wa Bangui. Muri uwo mujyi wa Damara ni ho Umukuru w’Igihugu akomoka akaba anahafite urugo.

Izo nyeshyamba zishyize hamwe zikora ihuriro riyobowe na François Bozizé wahoze ayobora icyo gihugu.

Icyakora izo nyeshyamba zaje gusubizwa inyuma n’ingabo za Centrafrique zifashijwe n’ingabo z’ibihugu by’amahanga ziri muri Centrafrique. Muri icyo gitero inyeshyamba zisaga icumi zahasize ubuzima, abasirikari babiri ba Leta ya Santarafurika na bo barahagwa nk’uko Minisiteri y’Umutekano yabitangaje.

Icyo gitero cyabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa gatandatu ariko byageze saa sita cyahoshejwe ku buryo nyuma ya saa sita abantu basubiye mu buzima bwabo.

Minisitiri w’Ingabo muri Centrafrique yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo ishakire abaturage umutekano.

Tariki 20 Ukuboza 2020 nibwo abaturage bagiye gutora umukuru w’igihugu n’abadepite. Ni amatora bamwe batekerezaga ko atazaba bitewe n’uko inyeshyamba zari ziyemeje kuzayarogoya ndetse zikaba zari zasabye koyasubikwa.

Nyamara abaturage bitabiriye gutora ari benshi, ndetse amatora agenda neza dore ko ingabo z’igihugu n’iz’amahanga zafatanyije gucunga umutekano ahaberaga amatora no mu nkengero zaho.

Biteganyijwe ko ibiva mu matora bitangazwa kuri uyuwa Mbere tariki 04 Mutarama 2021. Perezida Faustin-Archange Touadéra usanzweayobora icyo gihugu arahabwa amahirwe yo kwegukana intsinzi.

  • Richard Salongo
  • 03/01/2021
  • Hashize 4 years