Nyuma y’ubusabe bw’abakunzi be Eddy Mwerekande yongeye kugarukana ingufu mu itangazamakuru
- 10/09/2018
- Hashize 6 years
Inararibonye mu itangazamakuru Eddy Mwerekande agiye kongera gushimisha abakunzi be bari baramubuze aho agiye gukorera TV1 mu gihe Royal TV yari azanzwe akorera yafunze imiryango.Uyu mugabo kuri TV 1 azajya akora ikiganiro kitwa “Televeziyo Yawe”kizajya gihita kuwa Gatandatu saa Moya za nimugoroba kugera saa Mbiri ndetse no ku Cyumweru saa sita z’amanywa kugeza saa saba.
Ni nyuma yo kuba yari amaze igihe kirekire ahugiye mu bucuruzi busanzwe ariko bufitanye isano n’itangazamakuru atari iry’amashusho ndetse n’amajwi ariko bufitiye sosiyete akamaro n’igihugu muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye na MUHABURA.RW,yavuze ko muri icyo gihe abafana be batamubonaga kuri Tereviziyo, hari ibindi bitangazamakuru byamushakaga ngo bakorane kuko ikiganiro yakoraga kishimirwaga n’abaturage benshi, ariko akanga bitewe n’uko atashakaga gusubira mu itangazamakuru ahubutse.
Bityo yarabanje aritonda abona TV1 ariyo ifite ireme,ifite amashusho meza ndetse ari televiziyo itaza uyu munsi ngo ejo ibe yavuyeho ahita yemera gukorana nayo atazuyaje.
Kuri TV1,agiye kujya akoreraho ikiganiro kitwa “Televiziyo yawe” kuwa Gatandatu saa Moya za ni mugoroba ndetse no ku Cyumweru saa sita z’amanywa.
Eddy avuga ko kugira ngo afate icyemezo cyo kujya kuri iyi tereviziyo,yabanje gukora ubushakashatsi agasanga nibura ariyo yujuje ibisabwa ngo ibe tereviziyo ishoboye ndetse igendanye n’igihe.
Eddy yagize ati”Kugeza ubu televiziyo nabonye ishoboye ni TV1.Ngiye kujya nkora cya kiganiro kitwa Televiziyo Yawe.Bivuze ko nibura abaturage ngiye kongera kubashimisha bakidagadura,nk’uko byari bisanzwe ariko ndi kuri televiziyo byibura ifite ireme.Atari izi ziboneka uyu munsi ejo zikaba zavuyeho, zifite amashusho adasa neza […],oya….! TV 1 rero nyuma yo gukora ubushakashatsi nasanze nibura ariyo yujuje ibisabwa bijyendanye nanjye”.
Eddy yavuze kandi ukuntu bamwe mu bakundaga ibiganiro bye, bahura nawe bakamubwira ko bamubuze abandi bati kuri televiziyo muraho,mbese ugasanga bamwishyuza ibiganiro ariko akababwira ko akora akandi kazi gasanzwe,bakamubaza niba abasha kubifatanya akabura icyo abasubiza.
Abandi bakamubwira bati “Eddy waratunezezaga! nk’ubu navaga ku kazi ari wowe ngiye kureba none narakubuze ”.
Ngo kuri ubu abamubazaga ibyo byose igisubizo cyabyo yagitekerejeho kandi arakibona kuko agiye kongera kubiyereka mu biganiro byiza bakundaga ndetse akanashimira TV 1 yumvise ibiganiro bagiranye igasanga ari ngombwa ko bakorana.
Gusa yasoje agira inama abanyamakuru bakunda guhinduranya ibitangazamakuru buri munsi ko Atari byiza.
Yagize ati”Nanze kujarajara niyo mpamvu namaze igihe kirenga umwaka ntahandi hantu numvikana.Kuko iyo ugenda uva ku gitangazamakuru kimwe ujya ku kindi kenshi,byica ubunyamwuga wawe. Uzarebe umunyamakuru wajarajaye cyane mu bitangazamakuru agera aho ngaho akazima”.
Umunyamakuru Eddy Mwerekande kuri ubu,umwuga w’itangazamakuru awumazemo imyaka 15 kuko yatangiye mu mwaka wa 2003 aho yamenyekanye cyane ku bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandika (Umuseso,Habari24 ndetse na Muhabura.rw) ibikoresha amajwi (City Radio na Hot FM) ndetse n’ibikoresha amashusho birimo (Lemigo TV yahindutse Royal TV).
Reba ibiganiro yakoze byishimirwaga n’abatari bacye
Yanditswe na Habarurema Djamali