Nyuma y’u Rwanda, umuriro waba ugiye kwaka hagati y’u Burundi na Tanzaniya
- 08/02/2016
- Hashize 9 years
Leta y’u Burundi yakomeje kugenda ishinja ibihugu bimwe na bimwe byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirzuba ko byaba bifasha abashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, aha u Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyizwe mu majwi ndetse na Tanzaniya nayo ni igihugu cyavuzweho kuba gicumbikiye abasirikare bashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza.
Kuri ubu Leta ya Tanzaniya iyobowe na Perezida John Pombe Magufuri yemeje amakuru ndetse inahamya ko abasirikare 40 b’Abarundi bari mu gihugu nyuma yo guhunga. Aganira na AP ,minisitiri ushinzwe ibibazo by’abinjira n’abasohoka, Charles Kitwanga, yasobanuye aba bahoze ari abasirikare nk’impunzi zisanzwe zituye mu nkambi ya Mwisa mu gace ka Kagera mu burengerazuba bwa Tanzaniya Kandi bari kwitabwaho bahabwa ubuvuzi bujyanye n’ibibazo byo mu mutwe n’imyitwarire.
Gen Niyombare wagerageje guhirika Nkurunziza ku butegetsi ariko ntabashe kugera ku mugambi we neza 100%
Uyu mu minisitiri yavuze ko aba basirikare bahunze barinzwe hagendewe ku mategeko y’Umuryango w’Abibumbye kandi ko Tanzaniya itazemerera guverinoma y’Uburundi kubahiga nk’uko byari byakomeje kuvugwa.
Yanditswe na Francois Nelson/Muhabura.rw