Nyuma yokwigamba kwa Iran Perezida Trump avuze ko igitero cya Iran, “nta we cyahitanye”

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years

Trump yavuze ko nta muntu n’umwe, yaba Umunya-America cyangwa Umunya-Irak waguye muri kiriya gitero, uretse ibintu bike byangiritse ku bikorwa remezo bya biriya birindiro.

Ibisasu rutura bya Iran byarashwe mu gitondo kare kuri uyu wagatatu tariki 8 Mutarama ku birindiro by’ingabo za America, biri Irbil na Al Asad.

Iran yatangaje ko kiriya gitero kigamije guhora urupfu rwa Gen Qasem Soleimani wishwe ku wa gatanu w’icyumweru gishize, n’igisasu cyarashwe imodoka ye bikozwe n’indege itagira Umupilote ya America.

Perezida Trump yavuze ko America ihita ifatira ibihano by’ubukungu by’inyongera igihugu cya Iran, bikazagumaho kugera igihe izahindura imyitwarire yayo.

Mu magambo Donald Trump yari yatangaje mbere yavugaga ko Iran nihirahira kurasa ibirindiro by’ingabo za USA izahura n’akaga gakomeye, harimo no kuyigabaho ibitero byo kwihorera, uyu munsi Trump ibyo ntiyigeze abivuga.

Yagarutse ku bikorwa bya Gen Soleimani avuga ko ari we watozaga imitwe ibangamiye America irimo na Hezbollah.

Perezida Trump yasabye ibihugu by’ibihangange kureka amasezerano ajyanye n’iby’intwaro kirimbuzi yasinywe muri 2015, ndetse avuga ko Iran itazigera igera kuri ziriya ntwaro kirimbuzi.

Yavuze ko Iran n’Abaturage bayo, igihe baba baha agaciro ubuzima bwabo, banaha agaciro ubw’abandi, avuga ko America yiteguye guha amahoro uyakeneye.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 08/01/2020
  • Hashize 4 years