Nyuma yo kwegukana Igihembo cy’ukoresha imbuga nkoranya mbaga Patycope yatangaje ibanga akoresha

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 8 years
Image

Patycope, Umaze kumenyererwa nk’umunyarwanda ukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuba ari Umunyamakuru yavuze ko intwaro imufasha mu buzima bwe bwa buri munsi ari ukudacika intege mubyo akora byose kabone n’ubwo yatsindwa rimwe ariko ntibimubuza gukomeza kugerageza.

Rukundo Patrick Umenyerewe ku izina rya Patycope yahamije ko iyi ari intwaro yatumye yegukana n’igihembo cy’Umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga kurusha abandi hano mu Rwanda mu bihembo bya Smart Awards byaraye bitanzwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016 I Kigali muri Serena Hotel

Nyuma yo gutsindira iki gihembo Patycope yabwiye Muhabura.rw ati “Ngewe ndashimira mbere na mbere abategura ibi bihembo bya Smart Awars, ngashimira kandi abantu bose babashije gufata umwanya wabo bakampesha amajwi kuko iyo badatora simba narabashije kwegukana iki gihemo, ariko nanone hejuru ya byose ndashimira Imana kuko niyo igena byose”

Patycope akomeza agira ati “Wenda ikintu navuga ku ibanga nkoresha kugirango mbashe kuba ikirangirire mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ni uko ndi umuntu ugira intego mu byo nkora ku buryo iyo ngiye gushyira ikintu ku nkoranyambaga manza kureba akamaro kiragira ku Muryango Nyarwanda cyangwa abankurikira ikindi kandi ndi umuntu udatinya gutsindwa, ikindi kandi ngewe mporana inzozi zo kugera kuri byinshi”

Ati mu magambo make “ A Winner is a Dreamer who never Gives up ” bishatse kuvuga ko icyambere ari ukudacika intege mu buzima

Igihembo Patycope yegukanye cyitwa Best Enthusiast of the year bivuze umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga kurusha abandi ikindi kandi akaba akurikirwa n’umubare mwinshi w’abantu


Abandi bagiye begukana ibi bihembo bya Smart Awards mu byiciro binyuranye

- Public instutition of the year: Polisi y’igihugu

- Financial Instution of the year: UAEXCHANGE

- Brand of the year:UAEXCHANGE

- Customercare of the year:Satguru

- Radio of the year: Kiss Fm

- TV of the year: TV 10

- News Publishing website of the year: Kigalitoday

- Miss Social Media: Miss Colombe Akiwacu

- Enthusiast of the year: Patycope

- Celebrity of the year: Anitha Pendo
Rukundo Patrick uzwi ku izina rya Patycope

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/12/2016
  • Hashize 8 years