Nyuma yo kwamaganwa na rubanda, Leta ya Uganda yatangaje ko irimo kongera kwiga ku mwanzuro yari yafashe

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years

Mu ijambo yagejeje ku nteko ishingamategeko, Bwana Rugunda yagize ati:“Ubu Leta irimo kongera kwiga ku misoro yibanda no ku mpungenge za rubanda ndetse n’ingaruka ku ngengo y’imari.”

Yongeyeho ati:”Perezida yatanze imirongo ngenderwaho kuri iyi ngingo ndetse ashyigikira ko yakomeza kunguranwaho ibitekerezo kugira ngo habeho umwanzuro uhuriweho ku kuntu twabona amafaranga yo kunganira ingengo y’imari.”

Byitezwe ko ingengo y’imari ivuguruye itangazwa ku itariki ya 19 y’uku kwezi kwa karindwi.

Perezida Yoweri Museveni yari yashyigikiye iyi misoro mu rwego rwo kongera imari ya leta no guca “ibihuha” kuri WhatsApp, Facebook na Twitter.

Abanenga iyi misoro bashinja Perezida Museveni w’imyaka 75 y’amavuko kuba ari kugerageza kuniga amajwi y’abatavuga rumwe na leta.

JPEG - 60.6 kb
Umupolisi wa Uganda afite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 agerageza gutatanya abigaragambya

Mu itangazo amakompanyi y’itumanaho muri Uganda yari yasohoye mbere, yavugaga ko uyu umusoro ku mbuga nkoranyambaga ureba “amajwi n’ubutumwa byo kuri interineti.“Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagasabwa kubanza kwishyura mbere yo kuzikoresha.

Ni umusoro ungana n’amashilingi 200 ya Uganda, ni ukuvuga angana na 0.05 by’idolari ry’Amerika.

Impirimbanyi zivuga ko nubwo uyu musoro ushobora kugaragara nkaho ari mucye, ari igice kinini cy’amafaranga Abanya Uganda bacyennye cyane bariha kugira ngo bakoreshe interineti.

Hari n’umusoro ungana na 1% by’amafaranga yose yoherejwe hakoreshejwe telefoni zigendanwa, ibintu bigira ingaruka ku Banya Uganda bacyennye cyane ubundi bakoresha gacye cyane uburyo bwa banki.

Iyi misoro yatangiye kwakwa mu ntangiriro y’uku kwezi kwa karindwi.

Ntibizwi ingano y’amafaranga Leta ya Uganda yari yizeye gukura muri iyi misoro.

Niyomugabo Albert

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/07/2018
  • Hashize 6 years