Nyuma yo kuvugwa ko igitsina cye ari gitoya ubu intoki ze zateje ikibazo

  • admin
  • 05/03/2016
  • Hashize 9 years

Umu Republican wiyamamariza kuyobora America, Donald Trump Yavuzwe cyane ku ngano y’igitsina cye nanone avugwa ku musatsi we benshi bagiye bibaza ku miterere yawo ariko kuri uyu munsi noneho ikigezweho kandi kirimo kwibazwaho byinshi ni ibiganza bye ndetse n’impamvu y’intoki ze zihora zimeze nk’iziri kuyobora korali iririmba.

Inagano y’intoki za Mr Trump zagarutsweho n’umwe mu biymamariza kuyobora America witwa Marco Rubio kuri iki cyumweru cyashize ubwo yari ari kwiyamariza mu mujyi wa Virginia. Mu kiganiro mpaka kuri televiziyo imwe ya hariya muri America uyu mugabo yabajijwe icyo avuga kukuba bamusebya ngo afite intoki ntoya, Mr Trump n’umujinya mwinshi yahise abasubiza ati: “Ngewe nishimira intoki zange ndetse n’uburyo zingana kandi ndakeka intoki ntahantu na hamwe zihurira n’ibindi bice by’umubiri kandi ntan’ubwo ari ubumuga”

Mu myaka y’ahasaga za 1980s nibwo ibinyamakuru byitangiye gushaka kuvuga kuri izi ntoki za Donald Trump aho bakunze kujya bagaragaza amafoto y’intoki ze mu rwego rwo kwerekana ko ari ntoya cyane, ibi bikaba byaratumye Donald Trump we ubwe yandikira umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Spy Magazine. Ibi rero Mr Marco nawe w’umu Republican wiyamamariza kuyobora America yagarutse kuri izi ntoki za Donald Trump ndetse aranamuharabika agira ati: “Mr Trump ajya ansebya ngo ndi mugufi ariko ndakeka we ari mugufi kundusha cyane ko unapimye intoki zanjya n’ize wasanga ari we ufite intoki ntoya cyane”

Ikiganza cya Donald Trump kigereranywa n’icya Marco Robio

Ibi bikaba byaratumye aba bagabo bombi batumirwa n’ikinyamakuru FoxNews mu kiganiro mpaka aho bombi baganiye kuri ubu bushyamirane bushingiye ku ntoki zabo ndetse n’uburebure bwazo. Uyu Mr Marco Rubio yagize ati buri wese agira uburyo bwe akoresha ashaka instinzi cyangwa arwanya uwo bahanganye.

Gusa Donald Trump we aganira na Televiziyo ya CNN yavuze ko intoki ze n’ubwo zaba ari ntoya gute arizo zifite imbaraga kurenza iz’abo baziharabika harimo n’uwo bahanganye Mr Marco Rubio.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/03/2016
  • Hashize 9 years