Nyuma yo kuva muri RDB Nkurunziza Mark yagizwe Umwe mu bayobozi bakuru muri MTN Rwanda

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda cyatangaje ko Nkurunziza Mark wahoze ari umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’igihugu k’iterambere mu Rwanda ’RDB’ kuva mu 2012, yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe imari, asimbuye Lily Zondo wari ufite izo nshingano kuva mu 2016.

Ni nyuma y’uko Inama y’abaminisitiri yo ku wa 24 Kamena 2019 yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryamwemereye guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Uyu Nkurunziza winjiye muri MTN, afite ubumenyi bukomeye mu bijyanye n’imari. Yanakoze muri RwandAir nabwo ashinzwe imari, kuva mu 1998 kugeza mu 2004.

Itangazo MTN Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Nyakanga 2019 rivuga ko atari ubwa mbere Nkurunziza agiye gukora muri iki kigo, kuko yahakoze nk’Umuyobozi ushinzwe Imari hagati ya 2004 na 2012.

Inkuru bifitanye isano

: Ihagarika ry’akazi kuri Nkurunziza muri RDB ntirishobora kuba rifitanye isano n’amakosa yaranze iki kigo?

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker, yavuze ko ku buyobozi bwa Nkurunziza mu bijyanye n’imari, “dutangiye icyiciro gishya gishimishije cy’urugendo rwacu rw’iterambere.”

Yavuze ko yishimiye kumuha ikaze muri MTN Rwanda kandi afite icyizere ko azatanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’iki kigo afatanyije na bagenzi be.

Nkurunziza we yagize ati “Nishimiye gusubira muri iki kigo gikomeye cya MTN Rwanda kandi niteguye kunoza inshingano zanjye nshya.”

Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 1998.

MUHABURA RW

  • admin
  • 03/07/2019
  • Hashize 5 years